Abagize PS Imberakuri beretse Hon.Mukabunani Christine ko bamufitiye icyizere

IShyaka rya PS-IMBERAKURI riyobowe na Hon Mukabunani Christine  kuri iki cyumweru ryatoye Komite- Nyobozi  ,aho abarwanashyaka  baryo bitoreye abayobozi muri manda y’imyaka itanu  , hanatahwa inyubako nshya iherereye mu murenge wa Rusororo ,Akarere ka Gasabo  ,aho iri shyaka rizajya rikorera . 

Mu matora yabaye Hon. MUKABUNANI Christine niwe wongeye guhundagazwaho amajwi  ku bwiganze bw’amajwi 100% dore ko ntawe bari bahanganye kuri uyu mwanya wa perezida w’ishyaka , ibintu bigaragaza icyizere abarwanashyaka bamufitiye nk’usanzwe abayoboye neza.

Mubandi batowe mu bagize komiti y’ishyaka harimo: Visi-Perezida Jean René Niyorurema , Umunyamabanga Mukuru Scholastique Nyiramajyambere , Umubitsi  Séraphine Mukamazimpaka, na  Pierre Célestin Uzarama watorewe kuyobora urubyiruko no kwimikaza uburinganire.

Mu ijambo rye Hon Mukabunani  yagaragaje ko nyuma y’uko ishyaka PS IMBERAKURI  ryemewe ndetse  rikanagira  imyanya mu nteko ishinga amategeko  y’uRwanda , imigabo n’imigambi yaryo nkuko iri izakomeza guharanirwa mu rwego rwo guharanira ko abaturage bagira imibereho myiza  kandi mu inzego zose.

Yagize ati” Twishimira  ko twabashije kugira imyanya mu Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda bikaba bifasha ishyaka ryacu  gutanga ibitekerezo ku bitagenda kugirango  bigakorerwa ubuvugizi , kandi tuzakomeza guharanira ko inzego za Leta zizajya zishyira mubikorwa amabwiriza aba yatanzwe hagamijwe kuzamura imibereho y’abaturage”.

Hon Mukabunani  yagarutse kuri bimwe mubikwiye kwibandwaho muri gahunda za leta aho yavuze kubijyanye n’imikorere y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante),aha akaba yaragaragaje ko hari bimwe mubikwiye kwitabwaho nko kuba abaturage bakwemererwa kujya bahabwa amahirwe yo gufatira imiti mu mafarumasi ,ndetse n’urwego rw’ubuzima rukarushaho kongererwa ubushobozi haba mu gutegura abaganga n’abaforomo  mu myigire  yabo n’ibindi hagamijwe ko abanyarwanda bagira amagara mazima.

Inyubako nshya ishyaka rizajya rikoreramo

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *