Dr Francis ushinjwa gukubitira umukobwa mu ruhame yongeye gufungwa

Dr.Francis Habumugisha ushinjwa gukubitira umukobwa mu ruhame yongeye gufungwa nyuma y’ubujurire bw’ubushinjacyaha

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Ukwakira 2019, urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwemeje ko Dr Francis Habumugisha uregwa gukubitira umukobwa mu ruhame, akurikiranwa afunzwe.

Mu kwezi gushize nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwategetse ko Dr Habumugisha uregwa gukubitira Diane mu ruhame akurikiranwa ari hanze.

Ibyifuzo by’urukiko ntibyanyuze ubushinjacyaha bwahise bunajuririra icyo cyemezo.

Nyuma yo gusuzuma ubujurire bw’ubushinjacyaha, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasanze ibyo Ubushinjacyaha buvuga bifite ishingiro bityo ko Dr. Francis agomba gukurikiranwa afunze.

Dr. Francis akurikiranweho ibyaha ashinjwa ko yakoze kuwa 15 Nyakanga 2019 byo gukubitira umukobwa bita Kamali Diane mu ruhame ubwo bari mu nama y’akazi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *