Afurika iraburirwa ko ishobora guhura n’ibibazo birimo n’igwingira ry’abana kubera Coronavirus

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa (FAO) rigaragaza ko ibihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara bishobora guhura n’ibura ry’ibiribwa hakaduka n’ikibazo cy’igwingira ku bakiri bato, kubera ko ubuhinzi bwahungabanyijwe bikomeye n’icyorezo cya Coronavirus.

Raporo yiswe Global Nutrition Report 2020, ivuga ko leta za Afurika, inganda n’ibigo by’imari bigomba gushyira imbere guhangana n’ikibazo cy’inzara n’igwingira mu bato.

Umwarimu muri Kaminuza ya Cape Town muri Afurika, Jane Battersby-Lennard, avuga ko “Twagiye tubona intambwe ikomeye yatewe mu kurandura ikibazo cy’igwingira muri Afurika, ariko icyorezo cya Coronavirus gishobora guhindura ibyagezweho, ibi bisobanuye ko uyu ari umwanya wo kongera ingufu no gufasha imiryango yagizweho n’ingaruka.”

Iyi raporo ivuga ko gushyiraho ingamba zikomeye bijyanye no gutera inkunga ibikorwa runaka, aribwo buryo bwiza bwo gukemura ikibazo cy’imirire mibi kuri uyu mugabane nk’uko Xinhua ibivuga.

Yakomeje iti “Icyorezo cya Coronavirus cyagize ingaruka zikomeye mu bijyanye n’ubuhinzi ku Mugabane wa Afurika, ibi byatumye hagabanywa ingufu zari zihari zo guhaza abaturage, n’ubundi bari basanzwe baragizweho ingaruka n’ibibazo birimo ubwandu bwa SIDA na Ebola.”

Gusa ivuga ko hari ibihugu bimwe muri Afurika byakoze ibikorwa bikomeye mu gukemura ikibazo cy’imirire n’igwingira.

Igaragaza ko nka Ethiopia yagabanyije ikibazo cy’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu, kuko bavuye kuri 57.6% mu 2000, bagera kuri 38.4% mu 2016.

Igaragaza kandi ko nko mu Burundi, bwagerageje kugabanya ikibazo cy’igwingira kuko mu 2000 ryari kuri 64%, naho mu 2016 rigera kuri 55.9%.

Raporo igaragaza ko Afurika ariwo mugabane  wugarijwe cyane no kugira abantu bafite ikibazo cy’imirire, kuko mu bihugu 37 ku Isi byugarijwe cyane no kugira abantu bafite ibibazo birimo igwingira, 27 byose ariho bibarizwa.

Raporo igira inama ibihugu bya Afurika ko bikwiye gukomeza guhindura uko ubuhinzi bwakorwaga, bukava muri gakondo bugatera imbere, ko aribyo bizafasha abatari bake guhangana n’ibi bibazo.

Kenshi ingaruka z’imirire mibi zibasira abana

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *