Rwanda:2030 munzira Yo kurandura Virusi Itera sida burundu.

Ku taliki 1 Ukuboza 2021 u Rwanda rwifatanyije n’Isi muri rusange kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida, 

Aho u Rwanda wiyemeje  ko 2030 icyorezo cya Sida kizaba cyarandutse burundu, Aho isanganyamatsiko y’uyu mwaka, igira Iti.”Dufatanye Turandure Sida”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel akaba ariwe Mushyitsi Mukuru kuri uwo munsi Mpuzamahanga  yatangarije abashyitsi abiri bitabiriye uwo muhango Aho yagize Ati 2030 tugomba gushyira ingamba zinoze  kugirango igihugu cyacu kizaze mubyambere  mu kurwanya  Sida.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Danie aganira n’itangazamakuru

Aho yagize Ati.”Tumaze kwizihiza inshuti ya 33 umunsi Mpuzamahanga wahariwe ku rwanya Sida.”

Aho ,yongeyeho ko hashize imyaka igera kuri 40 habonetse umuntu wa mbere ufite virusi itera sida ,

Nkuko 2020  ibihugu byose byo ku isi  byari byaramaze gusinya amasezerano ko 90%  by’abantu  bafite virusi itera  Sida  ko  bose bazaba bafata neza imiti kugirango batazajya bagumya kwanduza abantu,

Yakomeje kugaragaza ko kugeza ubu 86% by’abafite virusi ya HIV bazi uko bahagaze, 97% byabo bafata imiti neza ndetse 90% byabo bagabanyije virusi mu maraso  kubera gufata imiti neza ,

Tukaba dufite icyizere ko 20230 ko bizashoboka ko imibare izaba iri hasi nkuko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye UNAIDS ryabitangaje.

Murasandonyi Alain, umwe mu rubyiruko   rufite virusi itera Sida amaranye imyaka 27 akaba yarayivukanye akaba afata neza imiti ,ndetse anafasha n’urubyiruko ku kigo  nderabuzima cya Rwampara Aho akangurira urubyiruko ruje kwipimisha virusi itera Sida   kutiheba mugihe bayibasanzemo akabakagurira  kurya neza kuko nabyo biri mubyubaka umubiri mukugirango babone gufata neza imiti,nabo bazarenze imyaka 80 inku yabitangaje.

Yagize ati “Niba dufite amahirwe yo kubona imiti ku buntu nta mpamvu   ishobora gutuma utanywa imiti  kuko niyo yonyine ishobora kurinda ubuzima bwawe ukabasha gukora ibyowifuza  byose wapanze”

Uyu musore yakomeje asaba urubyiruko kutagira ipfunwe ryo kutajya gufata imiti ndetse nabamwe bataramenya uko bahagaze, bakihutira  kumenya uko  Bari  kuko harigihe usanga bafite virusi itera sida batabizi bityo bakayikwirakiza hirya hino  Kandi bakwiye kwifata cyangwa  bagakoresha agakingirizo kugirango hatavaho haruwanduza undi.Kugezubu Nyagatare  ifite 0,95% y’abamaze kwandura virusi itera SIDA,ni mibare uheruka  gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima, y’ubwandu bushya yerekanaga ko abafite virusi itera SIDA bangana na 3%, abagabo bangana na 2.2%, abagore 3.6%, abakora umwuga w’uburaya ari 45.8%, abaryamana bahuje ibitsina ari 4%

Naho iburengerazuba n’umujyi wa kigali Bari kukigero 4% mu kwandura agakokogatera Sida,Iburasirazuba na Majyepfo  bafite na bo Bari kukigero cya6%.  

Sibyo gusa ikige reranyo  cyerekana kuva 2019 – 2020  biyongereye ho igitsina gore  kuva ku myaka 15-19   ikigereranyo  5%.

Naho abangavu batewe inda zitateganyijwe  bakiri mu mashuri yi’sumbuye  7%

Naho 3%usanga bahatakariza ubuzima mugihe babyara.

Iki ,kigereranyo Kandi usanga abageze ku Myaka 25-45  bakora imibonano Mpuzabitsina  Ntagahato Abenshi Babana Nku mugore n’Umugabo  abagera kuri 20,7  kubagore naho 22,3 ku basore 25-45 2% ugasanga 3%bakora Imibonano  Mpuzabitsina Idakingiwe  kuva Mukigero ki myaka 15.

Ku1-5 by’Abagore Bakora Imibonano Mpuzabitsina Idakingiwe Kugera ku myaka 18  Ikigereranyo ari 14 %

naho ku bashakanye usanga 9% by’Abagore  aribyo bifite  virusi itera sida naho2% by’abagabo  kuva kumyaka 25-49 by’abashakanye  usanga bacana inyuma,Kandi ku bagabo batangira  bafite imyaka 20.

Platini P umwe mubahanzi bakunzwe cyane murino minsi niwese wasusurukije abitabiriye uwo muhango

By: Uwamaliya Florance

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *