Zambia: Ambasaderi w’Amerika ‘yatewe ubwoba’ kubera kuvuganira abatinganyi

Uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Zambia yavuze ko yatewe ubwoba kubera amagambo yavuze ku ikatirwa ry’abantu babiri bakorana imibonano mpuzabitsina ari ab’igitsina kimwe, ibi bikaba byarushijeho kongera igitotsi mu mubano w’ibihugu byombi.

Ambasaderi Daniel Foote yavuze ko “yatewe ubwoba” n’igihano cy’igifungo cyakatiwe Japhet Chataba na Steven Samba.

Mu cyumweru gishize, umucamanza yatesheje agaciro ubujurire bwabo ku gihano bari bakatiwe, bombi abakatira igifungo cy’imyaka 15 buri umwe umwe.

Imibonano mpuzabitsina y’abatinganyi ntabwo yemewe n’amategeko muri Zambia, aha hakaba hagikurikizwa amategeko yo mu gihe cy’ubukoloni bw’Abongereza.

Bwana Foote yinginze leta ya Zambia ngo isuzume urwo rubanza n’amategeko ahana abakora imibonano mpuzabitsina b’igitsina kimwe – cyangwa abatinganyi, ariko kuva yabisaba ubu ari mu mazi abira.

Ejo ku wa mbere, Perezida Edgar Lungu wa Zambia yanenze uwo Ambasaderi w’Amerika, avuga ko leta ye izageza ku butegetsi bw’Amerika ubutumwa bwo kwinubira amagambo ye.

Uburakari bwa Perezida Lungu bwanumvikanye kandi mu magambo ya Joseph Malanji, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zambia, wavuze ko amagambo ya Bwana Foote “yagereranywa no kujora itegekonshinga rya Zambia”.

Daniel Foote, Ambasaderi w'Amerika muri Zambia, yavuze ko yatewe ubwoba kubera amagambo yavuze ku ifungwa ry'abatinganyiDaniel Foote, Ambasaderi w’Amerika muri Zambia, yavuze ko yatewe ubwoba kubera amagambo yavuze ku ifungwa ry’abatinganyi

Bwana Foote uhagarariye Amerika muri icyo gihugu kuva mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2017, yasubije kuri ubwo burakari mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye ejo ku wa mbere.

Yavuze ko yaburijemo gahunda yari yateganyije zo kwitabira ibirori by’umunsi w’isi wo kurwanya SIDA byo kuri uyu wa kabiri “kubera guterwa ubwoba nakorewe” ku mbuga nkoranyambaga.

Bwana Foote yagize ati: “Numijwe n’uburozi n’urwango nagaragarijwe hamwe n’igihugu cyanjye, ahanini bikorwa mu izina ry’indangagaciro za ‘gikristu’, bikorwa n’itsinda rito ry’Abanya-Zambia”.

Na we yanenze Lungu

Yahakanye ibirego byuko amagambo ye yo mu cyumweru gishize angana no kwivanga mu bucamanza bwa Zambia ndetse n’itegekonshinga ryayo.

Ati: “Bireba Abanya-Zambia n’inkiko gufata icyemezo niba amategeko yanyu ajyanye n’itegekonshinga ryanyu, ariko itegekonshinga ryanyu ubwaryo riha buri muntu uburenganzira ku bwisanzure no kugaragaza ibyo atekereza n’imyemerere”.

“Nagaragaje imyemerere yanjye ku itegeko n’igifungo gikaze ntemeranya nacyo. Ntabwo nivanze mu butegetsi bw’igihugu”.

Ku ruhande rwe na we, Bwana Foote yashinje Perezida Lungu kwivanga mu bucamanza bwa Zambia abinyujije mu magambo “yamagana uburenganzira bw’abatinganyi”.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo Sky News yo mu Bwongereza, Bwana Lungu yashyigikiye mu buryo bukomeye amategeko y’igihugu cye ajyanye n’abatinganyi.

Yagize ati: “N’ibisimba ntibibikora, none ni kuki twahatirwa kubikora?…[ngo] kuko dushaka kugaragara nk’abantu basobanutse, batari abanyamusozi kandi bateye imbere n’ibindi”.

Src:Bbc

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *