S.P yahaye abakiriya yabo shimira XMAS BONANZA y’umwaka wa 2019

Sosiyete icuruza ibikomoka kuri peterori na gaze mu Rwanda  SP RWANDA yazanye poromosiyo  yo gushimira abakiriya bagana bakanashima serivise batanga yaba kunywesha esanse na mazutu ku ma modoka yatangiye ku itariki ya 1 ukuboza igasozwa tariki ya 24 ukuboza 2019 mu ma station agiye atandukanye ya SP nubwo ari menshi hatoranyijwemo 24 harimo 12 yo mu mujyi wa Kigali ndetse nandi 12 yo mu ntara zigize u Rwanda bazabasha kwigira muri poromosiyo ntakibazo.

Iyo poromosiyo ikazamara iminsi 24 aho bazahemba umukiriya uzaza uba watsinze buri wa kabili w’icyumweru agatsindira ibihembo birimo kumenerwa amavuta y’imodoka akongererwamo essanse bakuzuza ikigega ndetse agahabwa n’icupa rya gaz ndetse n’amashyiga bijyana ariko ku munsi wa nyuma bazahabwa igihembo kizashimisha ugihawe.

JEANINE Kayihura ushinzwe amastation ya SP RWANDA yavuze ko iyi poromosiyo ije guha aba bagana amahirwe yo gutsindira ibihembo birimo kumenerwa amavuta y’imodoka akongererwamo essanse bakuzuza ikigega ndetse agahabwa n’icupa rya gaz ndetse n’amashyiga bijyana ariko ku munsi wa nyuma bazahabwa igihembo kizashimisha ugihawe avuga ko ibi byose biza ari ugushimira abakiriya kuko batabatenguha nabo bagomba kubashimira.

Amasitasiyo wakiyandikishirizaho kugirango ujye  mu irushanwa muri Kigali ni Rugunga Kanombe, Nyabugogo, Gikondo, Nyarutarama, Remera, centre ville Kanombe, Nyamirambo, kimisagara na Nyarugenge.

Naho mu ntara ni Musanze, Huye, Kayonza, Nyamagabe, Rusizi, Rubavu, Rwamagana, Muhanga, Nyamata, Ngoma ndetse na Nyagatare.

SHIMIRA XMAS BONANZA kwandika bizaza bitangira guhera saa moya za mugitondo kugeza saa kumi z’umugoroba.

Uburyo iyi gahunda izakorwamo kugirango ube umunyamahirwe biragusaba kunyweshereza kuri station za SP mu mujyi wa Kigali ni izindi zahiswemo ukuzuza agapapuro kabigenewe ukabasha kwinjira mu irushanwa.

Abaza kunywesha ibinyabiziga bishimira amahirwe bahabwa na SP Rwanda

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *