Uwari umuyobozi wa WASAC n’uwa EDCL batawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze kuta muri yombi umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukuru WASAC ndetse n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL) bashinjwa gutanga amasoko ya leta badakurikije amategeko. 

Polisi y’Igihugu ivuga ko Sano yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bibujijwe n’ingingo ya 628 y’igitabo gihana ibyaha mu Rwanda.

Polisi Ivuga ko iperereza ryayo ryagaragaje ko uyu mugabo yatanze mu buryo bunyuranyije n’amategeko isoko rya miliyoni 61 ariha ikigo Cerrium advisory Ltd. Iri soko ryari rigamije gutegura no gukoresha ibizamini abakozi bashya.

Sano kandi ngo yanatanze irindi soko ryo kubaka uruganda rw’amazi i Kayenzi mu Karere ka Kamonyi rifite agaciro ka miliyoni 371 Frw binyuranyije n’amategeko. ritangwa hatabayeho kugaragaza ibizakenerwa muri icyo gikorwa ari nabyo bishingirwaho mu kugena ibiciro ku bapiganira isoko.

Uretse Sano kandi Polisi ivuga umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), Kamanzi Emmanuel nawe , yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gukoresha nabi umutungo wa leta.

Polisi ivuga ko Kamanzi yatanze mu buryo bunyuranyije n’amategeko isoko ry’ibihumbi 45 by’amadolari ryo kugura ‘transformateur’ icumi n’iryo kugura ibyuma 400 by’amashanyarazi (electric poles) rifite agaciro k’ibihumbi 280 by’amadolari ya Amerika. Iperereza rikaba rikomeje ku byaha bombi bashinjwa.

Kamazni yahawe kuyobora iki kigo guhera tariki ya 13 Gashyantare 2015 ubwo yemezwaga n’inama y’abaminisitiri asimbuye Nyamvumba Robert we wari ugiye kuba umuyobozi ushinzwe ingufu muri Minisiteri y’ibikorwa remezo.

Sano James we yagiye ku buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) muri Nyakanga 2014 ubwo Ikigo cyari gishinzwe Ingufu, Isuku n’Isukura (EWSA) cyaseswaga kigacibwamo ibigo bibiri byigenga aribyo Rwanda Energy Group (REG) na Water and Sanitation Corporation (WASAC).

Tariki ya 1/9/2017 Sano yari yitabiriye umuhango wo kwita izina ingagi i Musanze bukeye bwaho yahise akurwa kuri uyu mwanya asimbuzwa Aimé Muzola.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *