Abasaza n’abarwayi baribandwaho mu gupima COVID-19 mu Rwanda

Mu gihe ibikorwa byo gupima abantu icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) ku buryo bwa rusange bikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yatangiye kwibanda ku byiciro bifite ibyago byinshi byo kuzahazwa na cyo birimo icy’abasaza n’icy’abarwayi b’indwara zitandura n’izifata imyanya y’ubuhumekero.

Iyo gahunda yatangiye gukorwa mu Karere ka Rusizi kamaze igihe kagaragaramo abarwayi bashya b’icyo cyorezo. Ako karere hamwe n’aka Rubavu turi mu kato mu gihe hakomeje kugenzura imiterere y’ubwandu uko ihagaze.

Ibice bihana imbibi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) biza ku isonga mu bice bitatu by’ingenzi bikomeje kugaragaza ibyago byinshi byo kubonekamo abarwayi bashya, hagakurikiraho Akarere ka Kirehe gahana umupaka na Tanzania ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Guhera ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 23 Kamena, Minisitiri yatangiye gahunda y’iminsi itatu yo gupima abasaza bo mu Karere ka Rusizi, mu gihe ubushakashatsi bwakozwe ku rwego mpuzamahanga bugaragaza ko imfu za COVID-19 zibanda cyane ku bantu bari hejuru y’imyaka 60 y’amavuko.

Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin yatangaje ko abandi bibandwaho muri iyo gahunda ni abarwaye zimwe mu ndwara zitandura nka diyabeti n’iz’umutima, hamwe n’izindi ndwara karande  zifata imyanya y’ubuhumekero.

Iyo gahunda yitezweho gukomereza mu bindi bice by’igihugu cyane cyane ibikomeje gukurikiranirwa hafi kuko biri mu byago byo kuba indiri y’icyorezo.

Muri Rusizi hagiye no gushyirwa Laboratwari yihariye itanga ibisubizo by’ibipimo byafashwe mu gihe kihuse.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *