Uwahanze ’antivirus’ ya Kaspersky azatanga ikiganiro mu nama ya Transform Africa i Kigali

Ubuyobozi butegura inama ya Transform Africa bwemeje ko umushoramari akaba n’impuguke mu bwirinzi bw’ikoranabuhanga, Eugene Kaspersky, ari umwe mu bazitabira iyi nama izaba muri Gicurasi uyu mwaka.

Eugene ni umwe mu bashinze akaba n’umuyobozi Mukuru wa Kaspersky Lab, ikigo cya mbere ku Isi cyigenga, gicuruza ubwirinzi bw’ikoranabuhanga.

Biteganyijwe ko azatanga ikiganiro mu nama ya Transform Africa igiye kubera i Kigali nshuro ya gatanu guhera ku wa 14-17 Gicurasi 2019. Azaba n’umutumirwa ku wa 15 Gicurasi mu kiganiro kizibanda ku mutekano w’ikoranabuhanga.

Transform Africa Summit iganirirwamo ingingo zigamije iterambere ry’ikoranabuhanga muri Afurika, iy’uyu mwaka ikazitabirwa na robot idasanzwe yiswe Sophia, izatanga ikiganiro ku iterambere ry’ubwenge bw’ubukorano, Artificial Intelligence.

Eugene Kaspersky w’imyaka 53 yatangiye gukora ubwirinzi bw’ikoranabuhanga mu cyasaga n’impanuka, ubwo mudasobwa ye yafatwaga na virus ya Cascade mu 1989. Iyi yangiza amakuru ikayahindura mu mibare n’inyuguti bigaragara hasi kuri mudasobwa.

Ubumenyi Eugene yari afite mu bijyanye no kurinda itumanaho bwamufashije kumva neza icyo kibazo, atangira guhanga uburyo bwamufasha kuvanamo iyo virusi.

Biteganywa ko Transform Africa izitabirwa n’abandi bantu bakomeye nk’Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa Lacina Koné, visi Perezida wa Banki y’Isi Makhtar Diop, Umuyobozi Ushinzwe guhanga ibishya muri Mozilla, Katharina Bochert, Perezida wa Banki Nyafurika Itsura amajyambere, Dr Akinwumi Adesina n’abandi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *