Umuryango Never Again Rwanda ushishikajwe no gutegura urubyiruko rubereye u Rwanda

Kuri uyu wa Kane Taliki ya 18 Mata, Umuryango Never Again Rwanda wahuje urubyiruko rwo mu nama nkuru yarwo, hagamijwe kuganira ku ihame n’ishyirwa mu bikorwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu rubyiruko  bagaragaje ko leta ikwiye gushyira imbaraga mu guhugura abantu abakuze kuko usanga aribo bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana babo ,ibi bigakorerwa mu icengezamatwara babashyiriramo aho bita ku ishyiga.

Umuyobozi Mukuru wa Never Again Rwanda, Dr. Joseph Ryarasa Nkurunziza, yavuze ko urubyiruko rukwiye  kwigira ku bantu b’indashyikirwa bakoze amateka akomeye mu gukiza Abatutsi bahigwaga  muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa  1994 bemejwe nk’Abarinzi b’Igihango , bakamenya ko bakwiye kuba intwari nkabo kuko aribo babaye urugero rwiza.

Yabivuze muri aya magambo Ati “Mubyo dukwiye kuzirikana ni uko hari  ibirangaza urubyiruko, na none tugomba kumenya icyo rukunda, noneho wamara kubimenya bikakubera inzira ishoboka wakoresha mu kubaha  inyigisho zibafasha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera ”.

Yongeyeho  ko urubyiruko rwo muri iki gihe rufite inzozi  zitandukanye, akaba ari yo mpamvu rugomba guhabwa umwanya rukavuga ibyo rwiyumvamo mu kugaragaza ibitekerezo byarwo  rugafashwa kubigeraho.

Umuyobozi Mukuru wa Never Again Rwanda, Dr. Joseph Ryarasa Nkurunziza

Nyuma y’imyaka 25 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi , kuri ubu Igihugu gishyize ingufu mu guhangana n’abantu bacyifitemo ingenabitekerezo ya Jenoside ,aho urubyiruko rugomba gutegurwa rukabasha gukurana ingamba zihamye mu kurandura burundu ibyaba intandaro yakoreka igihugu.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *