Amerika: Umwirabura yishwe bunyamaswa, umuryango we wababaye cyane

twitter sharing button
facebook sharing button
gmail sharing button
telegram sharing button
whatsapp sharing button

 

Nyuma y’amezi abiri umwirabura Tyre Nichols yishwe n’Abapolisi mu Mujyi wa Memphis muri Leta ya Tennessee, undi yiciwe muri Virginia mu buryo umuryango we uvuga ko bubabaje.

Uyu ni umusore w’imyaka 28 witwa Irvo Atieno wari ufunze akaza kugwa mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe ku wa 6 Werurwe uyu mwaka.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, nyina yatangaje ko umwana we yishwe bya kinyamaswa nyuma yo kureba amashusho y’ibyo yakorewe.

Iki kiganiro cyabaye ku munsi umwe n’uwatangajweho itabwa muri yombi ry’abantu 10 bakurikiranyweho uruhare muri urwo rupfu.

Atieno yavanywe aho yari afungiye mu karere ka Henrico ajyanwa mu ivuriro ry’indwara zo mu mutwe n’abashinzwe imfungwa ku wa 6 Werurwe.

Abagenzacyaha babwiwe ko urupfu rwa Atieno rufitanye isano no kuba yararwanyije abari bamujyanye kwa muganga.

Umuryango we wasabye Minisiteri y’Ubutabera gukurikirana iki kibazo kuko uburenganzira bwa Atieno bwahungabanyijwe mu buryo bugaragara.

Urupfu rwa Atieno ni urundi rugero rw’abirabura bishwe bafunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Rukurikira rwa Tyre Nichols wakubiswe akaza gupfira i Memphis muri Leta ya Tennessee na George Floyd waguye muri kasho ya polisi muri Minneapolis.

Ben Crump, Umunyamategeko w’umuryango wa Floyd uri no gukorana n’uwa Atieno yavuze ko uburyo aba bombi bishwemo bufitanye isano.

Ati “Mu by’ukuri biteye ubwoba kuba nyuma y’imyaka igera kuri itatu George Floyd yishwe n’abapolisi mu buryo bubabaje, undi muryango ushenguwe no kubura umwana wabo wari ukunzwe wishwe mu buryo bumwe na we.”

Mark Krudys, undi munyamategeko w’umuryango wa Atieno, yavuze ko amashusho yerekana ko abacungagereza barindwi, kuri ubu bakurikiranyweho ibyaha byo guhirika Atieno hasi bikamuviramo urupfu, babikoze yambaye amapingu n’umunyururu ku maguru.

Umuryango wa Atieno ukomoka muri Kenya ukaba warageze muri Amerika ubwo umwana wabo yari afite imyaka ine. Kuri ubu yari umuririmbyi mu njyana ya hip-hop nk’uko inkuru ya sbcnews ibivuga.

Irvo Atieno ni undi Mwirabura wiciwe muri Amerika

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *