Amerika yaguze umuti wa Remdesivir wari kuzakoreshwa n’Isi yose mu kuvura Coronavirus

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaze kugura ingano yose yari ku isoko y’umuti ukoreshwa mu kuvura icyorezo cya Covid-19 uzwi nka ‘Remdesivir’, ibintu bizatuma ibindi bihugu byugarijwe na Coronavirus bitabasha kuwubona nibura mu gihe cy’amezi atatu.

Aya makuru yashyizwe hanze n’Ishami rya Amerika rishinzwe Ubuzima, HHS avuga ko iki gihugu cyamaze kugura 100% by’ingano uruganda rukora uyu muti ruzakora muri Nyakanga ndetse na 90% by’uwo ruzakora muri Kanama na Nzeri.

Mu itangazo umuyobozi wa HHS, Alex Azar yashyize hanze yashimiye ’Perezida Trump wabashije kugera kuri iki gikorwa kugira ngo Abanyamerika babashe umuti wa mbere wemewe mu buvuzi bwa Covid-19.’

Nubwo hari imiti myinshi yifashishwa mu kuvura Coronavirus uyu muti wa Remdesivir niwo wonyine wemejwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti muri Amerika ko wakoreshwa mu kuvura covid-19.

Nyuma yo kumenya ibijyanye n’iki gikorwa ku wa 2 Nyakanga, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima,WHO ryatangaje ko riri kubikurikirana.

Umuyobozi wa gahunda y’ubutabazi muri WHO, Dr. Mike Ryan yavuze ko hari kugenzurwa niba koko Amerika yakoze ibi bikorwa byo kwikubira umuti wa Remdesivir.

Yagize ati “Tuzi amakuru ari gucicikana mu itangazamakuru ajyanye no kugura ingano yose ya remdesivir, kandi binyuze mu bo dukorana n’abafatanyabikorwa turi kubikurikirana”

Yakomeje agira ati “Birumvikana, hari abantu benshi hirya no hino ku Isi barembejwe n’iki cyorezo, kandi turashaka ko buri wese abasha kugerwaho n’iby’ibanze byamufasha gukira, nka WHO n’afatanyabikorwa bacu dufite intego ko abantu bose bagerwaho n’imiti mu buryo bungana.”

Ingano y’uyu muti wa Remdesivir wari wagiye utangwa hirya no hino ku Isi mu bikorwa byo kuwugerageza yamaze gushira kandi abawukoresheje bemeza ko utanga umusaruro.

Mu gihe iyi gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaba ishyizwe mu bikorwa ibihugu by’i Burayi nabyo bisanzwe byifashisha uyu muti mu kuvura covid-19 ntibizongera kuwubona mu gihe cy’amezi atatu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *