Perezida Kagame yategetse ko Amabendera iry’u Rwanda n’irya EAC yururutswa kugeza hagati mu kunamira Nkurunziza w’u Burundi

Perezida Paul Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ari mu Rwanda, yururutswa kugeza hagati, uhereye tariki 13 Kamena 2020 kugeza igihe Nyakwigendera Petero Nkurunziza azashyingurirwa.

Tariki 8 Kamena nibwo Nkurunziza yitabye Imana, agwa muri Hôpital du Cinquantenaire “Natwe Turashoboye” de Karusi, azize uguhagarara k’umutima nk’uko Guverinoma y’icyo gihugu yabitangaje.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko icyemezo yo kururutsa ibendera ry’u Rwanda n’irya EAC kugeza hagati, cyafashwe “mu rwego rwo kwifatanya na Guverinoma n’abavandimwe b’igihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, mu kunamira uwari umukuru w’icyo gihugu Nyakubahwa Petero Nkurunziza.”

Yakomeje ati “Dukomeje kwifatanya n’Abarundi bose n’umuryango wa nyakwigendera muri iki gihe cy’akababaro.”

Nyuma y’urupfu rwa Nkurunziza u Burundi bwahise butangira icyunamo cy’iminsi irindwi, aho imirimo itandukanye igomba gukomeza nk’uko bisanzwe ariko umuziki wo mu tubari, utubyiniro na karaoké birabujijwe.

Umuyobozi w’Umujyi wa Bujumbura we yatangaje ko ibirori byemewe gusa ari ubukwe, gushyingura no gukura ikiriyo. Abarundi bashishikarijwe gucuranga indirimbo zihimbaza Imana gusa.

Perezida Kagame anyuze kuri Twitter yatangaje ko yifatanyije n’Abarundi muri ibi bihe. Ati “Mu izina rya Guverinoma na njye ubwanjye, nihanganishije Guverinoma n’abaturage b’u Burundi ku bw’urupfu rwa Perezida Nkurunziza. Nihanganishije n’umuryango wa Perezida.”

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *