Kubera Ibyo Amaze Kugeza Kubanyarwanda Ntago Tumushidikanyaho- “Abayoboke ba PSD”

Ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage PSD ryemejeko rizafatanya n’abandi gushyigikira umukandi Nyakubahwa Paul Kagame, ndetse yewe bakaba bifuzako umubare bafite mu Nteko ishinga Amategeko wakiyongera.

Ibi byavuzwe muri kongere y’igihugu 2 idasanzwe y’ishyaka PSD, yabaye kuriki cyumweru tariki 24 Werurwe 2024, ikaba yarigamije gutegura amatora y’umukuru w’igihugu n’abadepite ateganyijwe kuba muri Nyakanga.

Perezida w’Ishyaka PSD Dr. Vincent B iruta Yavuze ko nubwo bemeje ko bazashyigikira umukandida uzahagararira Ishyaka rya FPR Inkotanyi ariwe Nyakubahwa  Kagame Paul, baranifuza ko umubare w’abadepite wakwiyongera kandi nimibare bari bafite mu Nteko Ishinga Amategeko ikiyongera ariko ibyo bikaba bisaba kwitegura kuko batazaba bari guhatana aribonyine.

Bamwe mu bayoboke b’Ishyaka PSD baganiriye n’ikinyamakuru Imena bavuze bishimiye umwanzuro wafashwe wo gushyigikira umukandi Paul Kagame kandi bizeye ko intego bihaye yokongera abadipite bumva bazayigera.

Uwase Diane, Umunyamuryango w’Ishyaka PSD

Uwase Diane ni umuyoboke wa PSD avugako umwanzuro wo gushyigikira Nyakubahwa Paul Kagame ari ntakibazo bawugizeho kuberako ishyaka PSD icyo riharanira ari Demokarasi n’ Imiberehoi myiza ya b’Abaturage kandi bakaba babona ko ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda yarabikoze akaba ariyo mpamvu bumvako batagomba kumushidikanyaho.

Mushakamba Gieume, umuyobeke w’Ishyaka PSD, akabari no muri komite nyobozi ya PSD yo mu ntara y’Iburasirazuba

Mushakamba Gieume nawe ni umuyobeke w’Ishyaka PSD, akabari no muri komite nyobozi ya PSD yo mu ntara y’Iburasirazuba akaba avuga ko bagendeye kubokorwa umuyobozi umukuru w’Igihugu amaze kugeza ku Banyarwanda ari byiza kandi akaba arinabyo Ishyaka PSD naryo ryifuza guha Abanyarwanda.

Gieume Mushakamba Ati. “Umukundida twatanze afite ubunararibonye buhagije kandi twizeye ko imigambi y’Ishyaka ryacu twese dufatanyije izagerwa.

Dr. Vincent Biruta avuga ko kuba bemeje ko Nyakubahwa Paul Kagame bagendeye ku kuba bashingiye ku bitekerezo batanze ubushize hafi yabyose byagezweho, ibyo bikaba bivuze ko hari imikoranire myiza hagati y’imitwe ya politike, ikindi akaba afite ubunararibonye kandi n’Abanyarwanda bakaba bamwiyumvamo.

Dr. Vincent Biruta, Perezida w’Ishyaka PSD

Dr. Vincent Biruta yasoje agira Ati. “Twatanze Icyifuzo cyuko mu minsi irimbere harebwa uko abadepite babongera kuko umubare uriho ubu washyizweho hagendewe ku mubare w’Abanyarwanda ariko kuko umubare w’Abanyarwanda wiyongereye turifuza ko n’abadepite nabo bakiyongera mu gihe gitaha.”

 Ishyaka PSD riheruka gutanga umukandida wo kurihagararira mu matora y’umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2010, ubwo Ntawukuriryayo Jean Damascene yabahagarariye maze akaza ku mwanya wa kabiri n’amajwi 5.15%

Bertrand Munyazikwiye

Loading