Urutozi Challenge Dance Competition II Yasize Umwuka Mubi Muri Bamwe na Bamwe

Ubwo hasozwaga ikiciro cya 2 cy’ Urutozi Challenge Dance Competion, amwe mu matsinda yitabiriye iri rushanwa agahatana kugera ku munsi wanyuma w’irushanwa avuga ko atishimiye ibyo akanama nyemurampaka kanzuye ubwo itsinda African Mirror byatangazwaga ko ariryo ryegukanye umwanya wa mbere.

Ni amarushanwa ahuza amatsinda y’ababyinnyi kuva mu mpande zoze z’igihugu ategurwa n’ Inzu Ihanga Imideli “Urutozi Gakondo” akaba arimwe mu nzu zihanga Imideli imaze kuba ubukombe mu Rwanda, muri Afurika ndetse n’ahandi hatandukanye ku Isi, aho bafite amashami Texas muri Amerika ndetse na Dubai.

Urutozi Challenge Dance Competition Edition 2 Final, yabaye ku wa gatandatu tariki 29 Werurwe 2024, kuri Mundi Center iherereye Rwandex, nyuma yuko hari hashize amezi 3 hamenyekanye abazahatana final, birangira final isubitswe kuko yariteganyijwe kuba tariki ya 30 Ukuboza 2023, Ariko ubuyobozi bw’Urutozi Gakondo butangaza ko kubera impamvu zitandukanye final itashoboye kubera igihe kuko hari kirimo gushaka bimwe mu byangombwa cyane ko aya marushanwa aho yarasanzwe abera bashakaga kuhahindura akajyanwa ahandi hisanzuye.

Ubwo hasozwaga ½ (semifinal) tariki 26 Ukuboza 2023, hari hakomeje amatsinda agera kuri 6, biteganyijwe ko ariyo azahatanira umwanya wa mbere ariko ubwo final yabaga amatsinda 4 niyo yashoboye guhatanira uyu mwanya, umuyobozi w’Urutozi Gakondo akaba yaravuze ko kubera ubushobozi bucye ayo matsinda 2 atoshoboye kwitabira final.

Kera kabaye rero tariki 29 Werurwe, Itsinda African Mirror ryegukana iri rushanwa rigaritse andi matsinda agera kuri 3 nabo ba 4.

Itsinda African Mirror ryagiye kwegukana uyu mwanya wa mbere ari Nta nkuru kuko irindi tsinda bari bahanganye kurusha ayandi KTY Crew, byabaye ngombwa ko banganya amanota maze bongerwa igihe cyo kongera kwiyerekana ndetse bahangana umwe kur’umwe kugeza igihe hagaragaye umutsinzi maze African Mirror yegukana umwanya wa mbere n’amanota 99%, naho KTY Crew bari bahanganye begukana umwanya wa kabiri n’amanota 98.3%.

Umuyobozi w’itsinda KTY Crew, Kwizera Samson, aganira na Imenanews yavuzeko kubera umwanzuro wavuye mu kanama nyemurampaka atazongera kwitabira aya marushanwa ukundi.

Samson Ati. “Igihe twazaga kuri rubyiniro twakoze ibyo twari dukwiye gukora kuko twiteguye bihagije kuva twabona umwanya wa 3 muri semifinal twavuzeko tugomba kugaruka tuba abambere, nibyo twakoze twarushije buri tsinda twari duhangaye ariko kubera uburiganya akanama Nyemurampaka kemeje ko twanganyije bityo banzurako tugomba gusubira kurubyiniriro tugahana, ibyo rero twebwe tukaba tubibona nku bujura akaba ariyo mpamvu tutazongera kwitabira aya marushanwa.

Samson akomeza avuga ko igihe bahabwaga amabwiriza yuko irushanwa rizagenda, batigeze baba menyesha ko igihe habayeho kunganya amanota bongera bagasubiramo, ahubwo ko bwari uburyo bwo bwogushaka uko babariganya ibihembo byabo.

Itsinda KTY Dance Crew ryegukanye umwanya wa 2

Samson yabajijwe niba batihutiye kwivana mu marushanwa cyane ko agiye kuba mpuza mahanga bityo ko bashobora guhomba byinshi, maze avuga ko kwitegura kuza guhatana bibasaba imbaraga nyinshi, kuza mw’irushanwa rero tugataha bikarangira tugiye amaramasa bivuye kuburiganya nacyo twaba duhataniara, ibyo twabonye byari byo.

Ikiciro cya 3 cyaya marushanwa kizatangira muri Nyakanga aho umuyobozi w’ Urutozi Gakondo, Bwana Joseph Nzaramba, yatangaje ko kuriyi nshuro bagiye gutumira amatsinda kuva mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika kandi rikabera mu bice bitandukanye by’igihugu.

Itsinda ryegukanye umwanya wa mbere ryahawe miliyoni 1, naho itsinda rya kabiri rihabwa ibihumbi 500Frw, iryagatatu naryo rihabwa ibihumbi 300Frw.

Birategankwa ko ku nshuro ya 3, ibihembo biziyongera ndetse n’umubare w’amatsinda ahabwa ibihembo ukiyongera.

Akanama Nyemurampaka kari kagizwe na bamwe mu bakanyujijeho mu kubyina
Habayeho Guhangana Bikomeye Hagati ya KTY na African Mirror kuburyo byagoranye ku menya ninde wegukana umwanya wa mbere
Jack B, Ahabanza hagati ni Marie France Niragire Umuyobozi w’ Ihuriro ry’ Abahanzi hagaheruka Bwana Joseph Nzaramba, Umuyobozi w’ Urutozi Gakondo

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading