U Rwanda rwaje ku mwanya wa 51 mu kurwanya ruswa

U Rwanda rwasubiye inyuma imyanya itatu mu kurwa ruswa nkuko icyegeranyo cy’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane (Transparency International) cyabigaragaje.

Kuri uyu wa kane tariki 23 Mutarama 2020, Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane (Transparency International) wasohoye raporo igaragaza uko ibihugu bigize uyu mubumbe dutuye bihagaze mu kurwanya ruswa.

U Rwanda rwaje ku mwanya wa 51 kimwe n’ibihugu bine, Ibirwa bya Grenada, Ubutaliyani, Malaysia, na Saudi Arabia, aho ibihugu byose byahuriye ku manota 53%.

U Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu bihugu bitarangwamo ruswa mu karere k’afrika y’Iburasirazuba  rukurikiwe na Tanzania ifite amanota 37, Kenyana na Uganda zinganya amanota 28, n’u Burundi bufite amanota 19 naho DR.Congo ifite amanota 18.

Igihugu cya Denmark na New Zealand biri ku mwanya wa mbere n’amanota 87%
bikurikiwe na Finland (86%), Singapore na Sweden na Switzerland/Ubusuwisi (Suisse) uko ari bitatu bifite amanota 85%.

Kuri uru rutonde igihugu cya Somalia gikunda kwibasirwa n’imidugararo ya hato na hato nicyo kiza ku mwanya wa nyuma gifite amanota 9 gusa.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *