UN isanga guhashya indwara ya Ebola muri Kongo bikiri ikibazo

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, ku wa kabiri ryatangaje ko ibikorwa byo kugerageza guhangana n’indwara ya Ebola muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo biri guhura n’uruhuri rw’ingorane zirimo ibikorwa by’urugomo by’imitwe yitwaje intwaro.

Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP, OMS yongeyeho ko hakomeje n’ibikorwa byo kuyobya rubanda mu gihe hitegurwa amatora ya perezida ateganyijwe ku itariki ya 23 y’ukwezi k’Ukuboza uyu mwaka.

Peter Salama ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi bwihuse muri OMS, yabwiye abanyamakuru ko mu byumweru bishize, ibitero by’imitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru mu burasirazuba bw’iki gihugu byiyongereye

Yatanze urugero rw’igitero cyo mu mujyi wa Beni cyatumye OMS iba ihagaritse ibikorwa byayo muri ako gace, ariko ubu ibi bikorwa bikaba byasubukuwe.

Bwana Salama yongeyeho ko ubwoba bwari busanzweho ndetse n’imyumvire idashingiye ku kuri ya bamwe mu baturage kuri virusi ya Ebola, biri kwifashishwa na bamwe mu banyapolitiki mbere yuko haba amatora ya perezida atavugwaho rumwe ateganyijwe uyu mwaka.

Yavuze ko ibyo bikorwa by’abanyapolitiki bamwe na bamwe bituma abaturage batakariza icyizere abakora mu bikorwa by’ubuzima.

Yagize ati “Ubu noneho turahangayitse bikomeye kubera ko hari ibintu byinshi bishobora kwihuriza hamwe mu byumweru cyangwa amezi ari imbere bikatubera uruhuri ndetse kuri ubu tugeze mu bihe by’amahina .”

Bwana Salama yanaburiye ko uturere tugaragaramo indwara ya Ebola dukomeje kwiyongera, cyane cyane mu duce tw’imipaka nko ku mupaka na Uganda hashobora kujya mu kaga isaha n’isaha.

Ni ku nshuro ya 10 mu mateka ya Kongo indwara ya Ebola igaragaraye muri iki gihugu.

OMS itangaza ko imaze guhitana abantu 100 kuva yatangazwa ko yongeye kugaragara muri iki gihugu ku itariki ya mbere y’ukwezi gushize kwa munani.

Hagati aho, igisirikare cya Kongo cyashinje umutwe wa ADF w’inyeshyamba zigendera ku mahame akaze y’idini ya isilamu wavukiye mu burengerazuba bwa Uganda kuba ari wo wagabye igitero cyo ku wa gatandatu mu mujyi wa Beni hagapfa abantu bagera kuri 21, riko uyu mutwe ntacyo uratangaza kuri iki kirego .

.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *