Abanyamuryango ba F.M.P ,barishimira ibyo bagezeho mu imurikabikorwa ryabahurije hamwe

Mu Akarere ka Nyarugenge Umurenge wa Rwezamenyo hari kubera imurikabikorwa rihuje abanyamuryango bibumbiye muri F.M.P ihuza imiryango ya Kiliziya Gatolika , aho bari kumurika ibikorwa byiganjemo ibikomoka k’Ubuhinzi , Ubugeni , n’Ubukorikori.

Etienne Hagumimana Umuyobozi  ushinzwe guhuza ibikorwa mu muryango F.M.P (Fedaration de Mouvement  Populaire) ukaba ari uhuriro ry’imiryango iharanira guteza imbere rubanda , kuri ubu ihuje imiryango ine ishamikiye kuri Kiliziya Gatolika  ariyo: Umuryango w’urubyiruko w’abakirisitu babakozi , abakobwa ndetse n’abahungu , Umuryango uhuza abakuze ,n’abagize umuryango w’abasaveri iyi miryango ikaba ikorera mu gihugu hose.

Etienne Hagumimana Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa mu muryango F.M.P

Ubusanzwe uyu muryango F.M.P mu inshingano zawo harimo gukurikirana abanyamuryango no kubashyira mu makoperative , hakiyongeraho kubahugura mu myuga itandukanye ijyanye na gahunda ya Leta  mu rwego rwo kubafasha kwihangira imirimo , barangiza bagahabwa ibikoresho bibafasha gushyira mu ngiro ibyo bigishijwe.

Mu mahugurwa atangwa hari ibijyanye n’ubuhinzi ndetse n’ubworozi , akaba atangirwa mu kigo giherereye mu Akerere ka Gasabo , Umurenge wa Ndera ,Akagari ka Bwiza,Umudugudu wa Agasharu , aho abagenerwabikrwa  bigishwa guhinga kijyamberere hakoreshejwe  umwihariko w’ifumbire y’imborera  bagahabwa imbuto z’indobanure , n’amatungo abafasha kubona ifumbire , hagamijwe gushyira ku isoko ibiribwa bifite umwimerere.

Zimwe mu mbogamizi  abanyamuryango ba F.M.P bagihura nazo harimo kuba batoroherezwa mu kubona inguzanyo mu mabanki , kugirango babashe kuzamura ubushobozi , bitewe n’ko baba basabwa ingwate badafite , ikindi ugasanga urubyiruko rutabasha kwihanganira gutegereza inyungu z’igihe kirekire, rugahitamo gutandukira ibyo rwatangiye kandi rwigishijwe.

Muzindi mbogamizi harimo kuba amikoro y’uyu muryango akiri macye ugereranije n’umubare wabifuza guhabwa amahugurwa , ibi bigatuma hahugurwa bacye.

Habyarimana Emmanuel ushinzwe ubuhinzi  mu kigo cya  F.M.P , aho gikorera mu Akerere ka Gasabo , Umurenge wa Ndera ,Akagari ka Bwiza,Umudugudu wa Agasharu , yagaragaje ko mu by bakora byose bashishikajwe no kumenyekanisha ibihingwa bishya bitaramenyerwa m’ u Rwanda ,bimwe muribyo hakaza nk’ibigori biribwa nk’imboga(salade) , ihaza bikrwamo ibisuguti n’ibindi.

Aha Habyarimana Emmanuel akaba yaboneyeho  gushimira  F.M.P n’abandi baterankunga babo nka Solidalite Mondiale  , badahwema kubaba hafi haba mu kubongerera ubumenyi , kubafasha gutunganya ibikorwa byabo no  kubyongerera ubwiza , kugeza bigeze ku isoko , by’umwihariko guhabwa amahirwe yo kwitabira imurikabikorwa bikababera umwanya  mwiza wo kuvumbura ibishya mu bizabafasha kunoza ibikorwa byabo ,  bakemeza ko ibi batari kubyigezaho bonyinye iyo badashyigikirwa.

Habyarimana Emmanuel ushinzwe ubuhinzi mu kigo cya F.M.P

Agaragaza zimwe mu mbogamizi bifuza ko zakemurwa harimo nko kubona imihanda iborohereza  mu gukusanya  umusaruro mu mirima , guhabwa icyangombwa cyo kubaka aho gukorera cyane ko ubuyobozi bubasaba kuva mugishanga ahasanzwe inyubako bakoreramo , no guhabwa icyangombwa  kibemerera kohereza umusaruro wabo mu mahanga batabanje utabanje kunyuzwa mukindi kigo cy’ubucuruzi.

Mukarabiyo Sotella umwe mubagore bakora umwuga w’ubudozi , hifashishijwe imashini ziboha imipira n’ibindi bikozwe mu budodo , bakaba bibumbiye mu itsinda ryitwa Abahuje ubumwe rikorera mu Akarere ka Gicumbi Umurenge wa Rushaki , yishimira ibyo bamaze kugeraho babikesha F.M.P ,agahamya ko bamaze kugera kuri byinshi baratangiriye kuri bicye bari bafite , cyane ko batangiriye kumashini 2 bakaba bageze kuri 7 ndetse bakaba barushaho kugenda basangiza ubumenyi bafite abandi,aho bamaze guhugura abagera kuri 25.

Mukarabiyo Sotella

Abagenerwabikorwa bose bagaruka kuruhare rukomeye rwa kiliziya nk’Umubyeyi wabafashije haba mu mahugurwa no guhabwa ibikoresho , bakaboneraho  no gusaba ko yabahora hafi binyuze mu nama ibagira n’ibitekerezo bishya.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *