Perezida Kagame yishimiye insinzi ya Perezida wa Burkina Faso

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifatanyije na mugenzi we wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré kwishimira insinzi yo kongera gutorerwa kuyobora icyo gihugu, anamwizeza ubufatanye mu gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Hashize ibyumweru bitatu Roch Marc Christian Kaboré yongeye gutorerwa kuyobora indi manda y’imyaka 5 nka Perezida wa Burkina Faso.

Nyuma gato y’amatora yabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2020, Komisiyo y’Igihugu Yigenga y’Amatora muri Burkina Faso yatangaje amajwi y’agateganyo agaragaza insinzi ya Kaboré n’amanota 58%, ahigika abo bari bahanganye 12 abonye amajwi asaga miriyoni 1.6 y’abaturage barenga miriyoni 3 bangana na 50% by’abemerewe gutora mu Gihugu.

Abo bari bahaganye bagerageje uko bashoboye kugira ngo babuze Perezida Kaboré kugera ku majwi 51% yari akeneye ku wegukana insinzi ariko ntibabasha kubigeraho nubwo bari bibumbiye hamwe ngo bahuze imbaraga mu matora.

Umukandida Eddie Komboigo ukuriye Ishyaka “Congress for Democracy and Progress”, ari na we wamukurikiraga mu kugira abamushyigikiye benshi, yagize amajwi angana na 15% na we akurikirwa na Zephirin Diabre wo mu ishyaka “The Progress and Change Party” wagize amajwi 12%.

Ku wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020, ni bwo Inteko Nkuru ishinzwe Itegeko Nshinga muri Burkina Faso yemeje bidasubirwaho insinzi ya Perezida Kaboré, yemererwa kuyobora manda ya kabiri, ishimangira ko yatsinze amatora ku majwi 57.74 %.

Perezida Kagame yifatanyije na Kaboré kwishimira iyo nsinzi y’amateka, amwizeza ko ubufatanye bw’u Rwanda na Burkina Faso buzarushaho kwaguka.

Yagize ati: “Ishya n’ihirwe ku muvandimwe wange Roch Marc Christian Kaboré wongeye gutorerwa kuba Perezida wa Burkina Faso. Twiteguye gukomeza gushyigikira umubano mwiza dufitanye ndetse n’ubuhahirane bushingiye ku nyungu z’abaturage n’ibihugu byacu.”

Perezida Kaboré kuri ubu ufite imyaka 63 y’amavuko, yatorewe kuba Perezida wa Burkina Faso bwa mbere mu mwaka wa 2015, akaba yarigeze no kuba Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu hagati y’umwaka wa 1994 na 1996.

Guhera mu 2002 kugeza mu 2012 yabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’icyo Gihugu, akaba yaranabaye Umuyobozi w’Ishyaka “Congress for Democracy and Progress (CDP)” yavuyemo mu mwaka wa 2014, agahita ashinga irindi shyaka ryitwa “People’s Movement for Progress”.

Mu kwezi k’Ugushyingo k’umwaka wakurikiyeho ni bwo Kaboré yabaye Perezida wa mbere wa Burkina Faso utari uw’inzibacyuho mu myaka 49 ishize, ndetse akaba adafite aho ahurira n’Igisirikare cyane ko yakoze mu by’amabanki mbere y’uko yinjira muri poritiki.

facebook sharing button

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *