Umwana w’umukobwa ntakwiye kuvutswa amahirwe kubera imiterere ye ‘Plan International’

Umwana w’umukobwa ntakwiye kuvutswa amahirwe mu nyungu rusange kubera imiterere ye. Ibi ni bimwe mu byibanzweho mu mahugurwa n’abanyamakuru tariki 14 na 15 Ugushyingo uyu mwaka.

Aya mahugurwa yabereye muri Lemigo hotel, yateguwe n’umuryango utegamiye kuri Leta wa Plan International, abanyamakuru bashishikarijwe kugira uruhare mu rugendo rwo kurandura ihezwa y’umwana w’umukobwa kuko ari bamwe mu bavuga rikijyana kandi babasha kugera mu baturage cyane.

Umukozi wa Plan ushinzwe itumanaho n’amahugurwa Butera John, yavuze ko itangazamakuru ngo ari umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi mu guteza imbere imikurire myiza y’abana b’abakobwa mu Rwanda.

Yagize ati: Impamvu twifuje gukorana n’itangazamakuru ni uko ari urwego rukomeye kandi rwumvwa na benshi haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo, abanyamakuru icyo tubasana ni ukudufasha muri gahundwa y’igihe kirekire twihaye muri Plan, ni gahunda twakubiye mu ijambo rimwe ry’icyongereza (Girls Get Equal).

Uyu mukozi yakomeje avuga ko iyi gahund igamije guteza imbere umwana w’umukobwa mu buzima bwe bwa buri munsi haba mu mikurire ye ndetse no mu myigire ye. Hakibandwa cyane mu gufasha abana babakobwa guteza imbere impano bifitemo ndetse n’ubushobozi bafite.

Muri gahunda irambye Umuryango Plan ufite ku bana b’abakobwa harimo kubatoza kwitinyuka bakumva ko nabobashoboye, ni muri urwo rwego ijya itegura abana b’abakobwa bagafata umwanya wo kujya kuyobora bimwe mu bigo bikomeye, haba mu Rwanda ndetse no hanze.

Umushinga wa Plan International, washinzwe mu mwaka wa 1937, watangiye gukorera mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, uyu muryango ukorera mu bihugu birenga 75 byo ku isi.

Abanyamakuru 30 bitabiriye aya mahugurwa bahise bashinga ihuriro rishinzwe guteza imbere no kuvuganira uburezi n’uburere bw’abana b’abakobwa

Gasirikare Yves

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *