“Arasaba kudaheza abana bafite ubumuga  bwo mu  mutwe”- Rev,Dr Ndakekwa

Bimwe mu bigo by’amashuri by’abafite ubumuga bwo mu mutwe barashishikariza ababyeyi bafite abana bafite ubwo bumuga kujya bajya abana babo ku ishuri kuko hari byinshi bahakura bibafasha.

Ubwo Ikinyamakuru imenanews cyasuraga ikigo cy’amashuri cya “Ecole Primaire Amizero”, ni ishuri rifasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bababwiye ko kuba umwana yavukana ubumuga bwo mu mutwe bitavuze ko ntacyo ashoboye. 

Uwimanimpaye Tharcie,  ni umwe mu bafite ubumuga wize kuri iryo shuri,  ufite  imyaka 17,  akaba yiga umwuga w’ubudozi, avuga ko hari byinshi amaze kumenya. Ati “ ntaraza kwiga nabaga mu rugo gusa, nta mashuri yandi nize ariko kuva naza aha maze kumenya   kuyobora  imashini  idoda, kandi numva nzamenya no kudoda imyenda itandukanye”.

Umwe mu babyeyi baharerera twahasanze,   avuga ko  ashimira  ubuyobozi  bw’itorero bwashyizeho iri shuri kuko ribafitiye runini. Yagize ati “ iri shuri ntacyo waringanya, badufasha   mu kwishyurira abana   amashuri no kubaha  ifunguro ryaburi munsi uko baje kwiga”. 

Bitati Zedéchias ni Umwarimu ubafasha  umunsi ku munsi agize Ati.”nigisha   abana  32 bakiri  bato, nagakwiye kwigisha nibura abana bagera kuri 6 gusa kuko kwigisha abana nkaba biravuna, biba bisaba ko umwe umufataho akanya gahagije.”

Akomeza avuga ni ubwa baba ari benshi ariko agerageza kubigisha neza. Ati “Banzanira abana  batavuga batazi ggufata ni karamu, ndabatereta  mpaka    bakagira  icyo bamenya  kubushobozi bwabo   kuko harimo n’abamaze  kumenya ku gusoma no kwandika ababimenye babohereza  mu mashuri ya Leta, ndetse nabamaze, kumenya kudoda neza  bakabagurira ibikoresho, bitewe n’umushinga  baberetse,   

Ecole Primaire  Amizero n’ikigo cya  Methodiste Libre  gikorera  i Gikondo  mu Karere  

ka Kicukiro, kikaba cyaratangiye mu mwaka wa1987, Rev,Dr.Ndakekwa Eraste  yatangiye  ni umuyobozi wacyo kuva 2011 Aho yaravuye kwiga muri Kenya, ibijyanye n’ibibazo byo mu mutwe, avuga ko ubu bafite abana 53. Yagize ati “abiga buri munsi ni 32, abandi tubasanga mu ngo  n’abarimu 4.’’

Akomeza avuga ko ari akazi kagoye ko ariko atari byiza ko ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe babagumisha mu rugo. Ati « hari ababyeyi banga kuzana abana babo kuko baba bumva ko ntacyo bamara. Turasaba kubatuzanira kuko niwo muhamagaro wacu hari byinshi bahungukira kandi nabo barishima guhura n’abandi. »

Uyu muyobozi avuga ko imbogamizi bahura nazo ni uko bafite ubushobozi bucye bwo kubona abarimu bahagije kuko bigisha mu byiciro bitatu. Ati “ turavunika cyane kuko abana biga mubyiciro bitatu aho usanga umwarimu umwe abafite abanyeshuri  benshi  kandi no kubakurikirana bigoye, ikindi ntabikoresho dufite bijyanye n’ubumenyi bwabo. Na Minisiteri y’uburezi iyo tuyatse ibikoresho baduha ibitabo nkibyo abandi bakoresha  bo mu kiciro cy’ ‘umwaka 1-3.”

Umunyamabanga  Nshingabikorwa wa NCPD, Ndayisaba Emmanuel, avuga ko  abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abo bafatwa nka bandi bafite ubumuga bw’izindi ngingo. Ati “ nk’uko abafite ubumuga bw’ingingo bashakirwa ibibafasha n’abandi bagombye gufashwa mu buryo bwaboko iki kibazo nacyo bari gukora uko bashoboye ngo ibikoresho byabo biboneke babone imfashanyigisho zibagenewe.”

Yakomeje   asaba  ababyeyi bafite abana   bafite ubumuga  bwo mu mutwe, kubaha urukundo rurushijeho ndetse n’umwanya  urushijeho   wo  kubitaho    bakabasha kuzana  abana  babo mu mashuri  bakaha   ubumenyi  bwisumbuyeho. 

By: Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *