I Nyanza ku gicumbi cy’umuco n’amateka hagiye gushyirwa inzu izajya yerekana ibyiza bigize aka karere

Iyo uvuze i Nyanza benshi batekereza abami, inka z’inyambo cyangwa se bakumva Mutara III Rudahigwa ndetse hari n’uwaririmbye ahita kwa ‘Nkubito y’Imanzi’ [Izina ry’ubutore ryahawe Rudahigwa].

Aka karere gaherereye mu Majyepfo y’u Rwanda, kabitse byinshi bibumbatiye amateka n’umuco by’abanyarwanda bituma benshi bagatekereza ukundi, bigashimangirwa n’uko icyerekezo cyako gitandukanye n’icy’utundi Turere kuko gafite intego yo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka.

Mu kiganiro na Imena, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko kubera iki cyerekezo aka Karere kashyizeho gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere ubwo bukerarugendo harimo no kumenyekanisha ibyiza nyaburanga biri muri aka Karere.

Ati “Kugira ngo ibikorwa byinshi biri hano muri Nyanza bishobore gusurwa bimenyekane, turimo turategura inzu izajya ibigaragaza ku buryo umuntu nagera i Nyanza azajya abanza akicara aho ngabo akamenya ibihari byose ku buryo ahitamo ibyo asura. Ni yo twise ‘Visitation Center’.

Ntazinda yavuze ko iyi nzu izajya itanga amakuru yose y’ibibera muri Nyanza ku buryo uhageze bwa mbere azajya abanza kujya muri iyo nzu akareba ahantu hatandukanye yaba aharanga amateka, amahoteli n’ibindi, maze agahitamo aho ajya gusura.

Ati “Iyo (nzu) rero turimo turayikora ku buryo umwaka urangira inzu ihari ikora neza.”

Uyu muyobozi yavuze ko muri aka karere hubatswe inzira z’abanyamaguru zemewe ku rwego mpuzamahanga zihuza uduce nyaburanga twose turi i Nyanza ndetse ko hari na gahunda yo kubaka inzira z’abanyamagare ku buryo abantu bazajya bagera ku misozi izwi cyane nk’i Mwima na Mushirarungu, Gasoro na Gatende, n’iyindi bakamenya amateka yayo.

I Nyanza ubu hari ingoro y’umwami izwi nko mu Rukari, yerekana neza ubuzima n’imibero by’umwami w’u Rwanda, hari ingoro iherereye ku Rwesero yari inzu Umwami Rudahigwa yari guturamo, hari ingoro ndangamurage yo Kwigira ndetse n’izindi.

Ntazinda yavuze ko aka Karere kamaze kugera ku iterambere rigaragara nubwo hakiri byinshi byo gukora.

Yagize ati “Twakoze inyandiko ya ’Nyanza Destination Management Plan’ ni ukuvuga inyandiko yerekana ibyo byose (ibyiza n’amateka bigize Nyanza) n’icyo dushaka kugeraho.”

Aka Karere gaherutse gutangaza ko kesheje imihigo ku kigero cya 100% aho kinjije amafaranga arenga miliyari imwe y’imisoro muri uyu mwaka wa 2020/21 nk’uko kari kabyiyemeje.

Ntazinda yavuze ko yishimira amahirwe yahawe yo kuyobora Nyanza ndetse ko azayabyaza amasaruro agakomeza kuyiteza imbere.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *