RDC: Minisitiri w’Ubutabera Célestin Tunda yeguye

Célestin Tunda Ya Kasende wari Visi Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Ubutabera n’umurinzi w’ibirango by’igihugu, kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Nyakanga 2020, yashyikirije Minisitiri w’Intebe, Sylvestre Ilunga Ilunkamba, ibaruwa y’ubwegure bwe.

Yeguye ku myanya yagiyeho muri Nzeri 2019, nyuma yo kutumvikana na Perezida Tshisekedi ku mishinga w’amategeko yagombaga guha abanyapolitiki ububasha bwinshi bwo kugenzura ibijyanye n’ikurikiranabyaha.

Mu ijambo Tunda yavugiye kuri televiziyo, yatangaje ko nta mpamvu itumye yegura. Gusa ababikurikiranira hafi bavuga ko hashize icyumweru Perezida Tshisekedi amubwiye ko azamwirukana ntategura.

Bivugwa kandi ko Minisitiri Tunda yajyanye mu nteko ishinga amategeko ibitekerezo bya guverinoma ku bijyanye n’umushinga w’itegeko rigenga amavugurura y’inzego z’ubutabera atabiherewe uburenganzira n’Inama y’Abaminisitiri.

Perezida Tshisekedi akomeje kugorwa cyane kuva hajyaho guverinoma ihuriweho n’uruhande rwe n’urwa Kabila muri Mutarama 2019, bitewe n’uko uwo yasimbuye agifite imbaraga nyinshi binyuze mu nteko ishinga amategeko, muri guverinoma ndetse no mu gisirikare.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *