Uko Marie Janviere Yatangiye Uruganda Rukora Ifu Y’imboga n’imbuto Banywa Mugikoma

Imyaka 30 ishize Abanyarwanda biboheye, bamwe mu bari n’abategarugori bagaragaza ko agaciro bahawe batakangije binyuze mu bikorwa by’iterambere bigejejeho hamwe n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Marie Janviere Mukamuhirwa, Umuyobozi Mukuru w’Uruganda Veggies For Health Ltd (VFH)

Mukamuhirwa Marie Janviere n’umubyeyi utuye mu Ntara ya Amajyaruguru mu Karere Ka Musanze, akaba yariteje imbere, binyuze mu guhanga udushya mu mboga no mubyokurya aho abifata akabyumisha ubundi akabikoramo ifu.

Kurubu Marie Janviere afite uruganda rwitwa Veggies for Health Ltd (VFH), rukora ifu y’igikoma y’abana n’abakuru ikoze mu ikoze muri karoti, Imboga, Betarave hakaba nindi yongewemo ifu y’indagara.

Marie Janviere avugako igitekerezo cyo gukora iy’ifu yakigize muri 2011 ubwo umwana we yamuhaga imboga akazanga maze akabura uko abigenza kugirango umwana we abona intungamubiri zisangwa mu mboga, byarangiye rero uyu mubyeyi atekereje ku buryo bwo kumisha imboga ubundi akazisya akazivanga n’ifu y’igikoma, yahise atangira kubikora maze umwana we arabikunda ubundi zantungamubiri yaburaga atangira kuzibona gutyo.

Ifu y’Igikoma Ivanzemo Amasaka y’Umweru na Karoti

Nyuma yagiye afasha n’abaturanyi gukora iyo fud ore yamaze nokongeramo ibindi nka karoti nuko abo yabaga yahaye bakamubwira ko arabyiza nibwo yaje gufata umwanzuro wo kuba yatangiza uruganda noneho ajya kwiga ubumenyi bw’ibiryo (Food science) kugirango amenye neza uko bikorwa hato ejo atazakora ibintu bitujuje ubuziranenge cyangwa se ugasanga nizo ntungamubiri biba bifite bikiri bibisi ntazo zarashizemo.

Nyuma yo kwiga yatangije Uruganda muri 2019, nyuma azakubona inkunga y’umushinga agura imashini z’umisha ni zisya.

Marie Janviere akomeza avugako atagarukiye aho gusa kw’ifu y’igikoma ahubwo yakoze n’ifu y’indagara aho azifata akazumisha ubundi nyuma akazisya kandi zigasigara zifite za ntungamubiri zazo.

Mukamuhirwa Marie Janviere Ati. “Nararebye nsanga harigihe indara zikunda kubura noneho nkuko nazikoreshaga mw’ifu y’igikoma mpitamo kuzikora ukwazo.”

Akomeza avugako ziba zitunganyije neza kugera ubwo uba ushobora kuzishyira mu biryo utiriwe uteka.

Marie Janvier asoza avuga ko izifu ari nziza ku mwana ugitangira kurya kuko ahera ku bintu byoroheje kandi zikaba zifite intungamubiri zose zirangwa muri buri gihingwa kiba cyakoreshejwe, Yewe hakaba hari n’amajyane akozwe muri cyayicyiyi hamwe n’umwenya.

Marie Janviere akaba akorera Karere Ka Musanze akaba yarahaye akazi abandi bagore bagera kuri 4 bahoraho n’abandi banyakabyizi.

Kubera iki izina ‘Amahitamo’ ibicuruzwa byuwa Marie Janviere Mukamuhirwa, avugako impamvu yashisemo iri zina aruko ya iyo uhisemo neza ugera kure kandi heza.

Ibi bicuruzwa biraboneka hose mu gihugu.

Ifu y’Igikoma Ikozwe mu Bihumyo, Karoti, imboga na Betarave Byumishijwe
Ifu y’Igikoma Ikozwe mu Ndagara, Imboga, Karoti na Betarave Byumishijwe
Ifu Iseye yo Guteka mu Biryo Ikozwe mu Ndagara zumishijwe

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading