“Barye Barimenge” Uko Ababyinnyi Bari Kwitegura Urutozi Challenge Dance Competition Finale  

Nyuma yo gutinda gutangaza umunsi nyamukuru wo guhatanira ibihembo bitangwa n’Urutozi Gakondo mu marushanwa yo kubyina yitwa “Urutozi Challenge Dance Competition” kuncuro yayo 2, Itariki yamaze kugera hanze. Amatsinda y’ababyinnyi bakomeje kuri finale akaba avuga ko yiteguye neza kuzahacana umucyo.

Ni nyuma yuko amarushanwa ahuza amatsinda y’ababyinni (Urutozi Challenge Dance Competition ikiciro cya 2) atangiye, amatsinda yari yitabiriye yari 18 nyuma yo guhatana muri ¼ kirangiza hasigaye amatsinda 12 nayo aza guhatana muri ½ tariki 27 Ukuboza 2023, hasigaramo amatsinda 6 ariyo yageze ku munsi wa nyuma w’irushanwa.

Umunsi Nyamukuru wo gusoza aya marushanwa byari byitezwe ko ari tariki 30 Ukuboza 2023 ariko kubw’impamvu zitandukanye biza guhinduka ntiyaba.

Nzaramba Joseph Uhagarariye Inzu y’Imideli Urutozi Gakondo mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Igihe yavuze ko icyatumye itariki itinda gutangazwa harimo kuba bari bakirimo gushaka aho gukora kuko kuri Club Rafik Imvura yagwaga ugasanga batinze gutangira bityo bamwe bikababera imbogamizi utibagiwe ko n’ababyinnyi abenshi baba bakiri abanyeshuri.

Nzaramba Joseph, Umuyobozi w’inzu Ihanga Imideli, Urutozi Gakondo

Joseph Nzaramba yagize Ati. “Ni byiza ko abatumirwa tuba twahamagaye bahagera bakihera amaso ibirori niyo mpamvu twahisemo gushaka ahandi hantu hatari imbogamizi nimwe itubuza gukorera ku gihe.”

Joseph akomeza avuga ko mu gihe bamaze nabo baticaye ubusa ahubwo bashatsemo abaterankuga aho ubu Skol Rwanda izagira uruhare muri iri rushanwa.

Samson Kwizera Ahagarariye Itsinda ry’Ababyinnyi KTY ryitoreza kimisagara, avuga ko babonye igihe gihagije cyo kwitegura kubwizo mpamvu bakaba bifitemo ikizere cyokuba bakwegukana iri rushanwa.

Kwizera Samson Ati. “Muri ½ twabaye aba 3 kandi ntago arumwanya mubi ariko kuri finale dushaka kuba aba mbere kuko twabonye igihe gihagije cyo kwitegura twongeramo n’udushya.”

Samson Akaba yasoje aha ubutumwa andi matsinda bazahatana ko bagomba kurya bari menge.

Umukuru w’itsinda ry’ababyinni African Mirror, Esdor Ntakirutimana nawe avuga ko biteguye kurusha kera na mbere hose kuko igikombe bashaka kongera kucyisubiza.

Esdor Ntakirutimana, Umuyobozi wa African Mirror

Esdor Ati. “Ababyinnyi bacu bose barahari bameze neza, imyitozo nayo irakorwa cyane kandi nkuko muri ½ twabaye aba mbere tugomba gukora cyane kugira ngo uwo mwanya tuwugumane.”

Byemejweko Finale yaya marushanwa izaba tariki ya 30 Werurwe 2024 kuri Mundi Center Iherereye Rwandex, amasaha yo gutangira akaba ari saa 2:00pm.

Amwe mu matsinda yakoje kuri Finale harimo Family Dikelo, Urban Dance Crew, Indaro Crew, KTY, YDM na African Mirror yegukanye irushanwa ry’ubushize.

Itsinda rizegukana umwanya wa mbere byitezwe ko rizatwara angana na miliyoni 1Frw naho iya 2 igatwara ibihumbi 500Frw, iya 3 arinayo yanyuma igatwara ibihumbi 300Frw.

Itsinda rya Ababyinnyi African Mirror aho rikorera imyitozo i karama mu myiteguro y’Urutozi Challenge Dance Competition Ikiciro cya 2
Dance crews in the urutozi Gakondo challenge Dance Competition semi final2023

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *