Coronavirus: Umuryango Plan International Rwanda wafashije Leta kugoboka abaturage

Mu rwego rwo guhamya ingamba zo kurwanya icyorezo cya COVID-19 ,none Taliki ya 14 Mata 2020 ,Umuryango Plan International Rwanda wunganiye Guverinoma y’u Rwaanda , aho wayigeneye inkunga y’ibiribwa  , byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda akabakaba hafi miliyoni 24 , bikaba byashyikirijwe ubuyobozi bushinzwe ikigega k’igihugu cy’ububiko bw’ibiribwa , giherereye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Bimwe mu biribwa byatanzwe

Nkuko bimaze kumenyerwa , mu gihugu hose hashyizweho gahunda yiswe “Guma Murugo” hagamijwe gushishikariza abaturage gukumira no kwirinda  ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Corona virus , ariko ibi bigakomwa munkokora n’uko  hari bamwe  batabasha kubona amafunguro nk’uko bikwiye ,cyane cyane kubantu babashaga kubona ikibatunga ari uko babanje kuva murugo mu rwego rwo gushakisha imibereho , ari nayo mpamvu nyamukuru umuryango  Plan International Rwanda nawo utarebereye ahubwo ukagoboka.

Inkunga yatanzwe igizwe n’ibiribwa bingana na toni 12 z’umuceri zatwaye miliyoni 10,080,000 Rwf ,toni 12 z’ibishyimbo zatwaye miliyoni 7,200,000Rwf, na toni 10 z’ifu y’ibigori zatwaye miliyoni 6,500,000 rwf.

Uretse ibi byatanzwe kuri uyu munsi ,hari n’izindi nkunga zatanzwe ndetse n’izizatangwa kuko byagenwe nk’icyiciro cya mbere , byose hamwe bikazatwara akayabo ka miliyoni 84,580,000 Rwf.

Gahunda y’ibiteganijwe byose mu cyiciro cya mbere

William Mutero uyoboye uyu muryango Plan  International Rwanda asobanura uburyo uretse n’u Rwanda ahubwo ku Isi hose hazagerwa n’ingaruka zizaterwa n’icyorezo cya COVID-19, yerekanye ko hari impungenge z’uko izo ngaruka zizibasira cyane  by’umwihariko  abana batabarika b’abakobwa n’abagore batagira kivurira , aba bakunze kugorwa no kubona ibyangombwa by’ibanze nk’ibyo kurya ,amazi meza ,n’ibndi..

Yagize ati ” Tuzarushaho kwibanda cyane kubijyanye n’ubukangurambaga hatangwa amakuru yerekeye ubuzima , tuzaha abaturage ibikoresho bizoroshya kugirango amakuru abagereho byoroshye ,ndetse n’ibikoresho by’isuku hagamijwe kugirango uburenganzira n’ibyibanze ku mwana w’umukobwa ndetse n’umugore bigerweho”.

Umuryango Plan  International Rwanda   watangiye gukorera m’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2007 , ukaba ukorera mu turere 14 ndetse n’inkambi 6 z’impunzi , ariko ibikorwa byawo  bikibanda cyane k’uturere 3 ari two Gatsibo,Bugesera na Nyaruguru .

Ku isonga  umuryango Plan  International Rwanda ufasha mu kubungabunga uburenganzira bw’umwana , gufasha abana b’abakobwa ibijyanye no kumenya ubuzima bw’imyororokere bakamenya imihindagurikire y’ubuzima bwabo cyane ibijyanye n’imyororokere , aho begerwa bakaganirizwa , bagahabwa amwe mu masomo abafasha kwirinda kugwa mubishuko bibabera intandaro yo gitwita  inda z’imburagihe , hari kandi  ibijyanye no guhangana n’ibiza , hakazamo n’igice kijyanye no guteza imbere ibigo mbonezamikurire no gushyigikira iterambere.

 

 

 

 

Umwanditsi : Florence uwamaliya

 

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *