Madamu Jeannette Kagame Yavuzeko Abagore Bakwiye Ibyicaro Ahafatirwa Ibyemezo k’Ubuzima Bwabo

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko hakenewe imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’abagore mu bijyanye n’umusanzu batanga mu guteza imbere ubuvuzi bugezweho.

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko hakenewe imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’abagore mu bijyanye n’umusanzu batanga mu iterambere ry’ubuvuzi

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Nyakanga 2023, ubwo yatangizaga Inama yiga kuri gahunda yo kwimakaza ubushakashatsi no gukora imiti igezweho, “Biopharmaceutical Research and Manufacturing”.

Iyi nama yateguwe n’inzego zitandukanye zirimo na Minisiteri y’Ubuzima mu gihe i Kigali hateraniye Inama Mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’Abagore mu Iterambere (Women Deliver) yatangijwe ku wa Mbere.

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko Icyorezo cya COVID-19 cyasize isomo ry’uko abantu ari magirirane hatitawe ku miterere yabo n’aho baturuka.

Yifashishije urugero rw’uburyo Abanyarwandakazi bahawe ijambo mu kwerekana uko bagira uruhare mu iterambere rusange ry’igihugu.

Ati “Abagore b’Abanyarwanda bari ku ruhembe rw’imiyoborere mu nzego zitandukanye, siyansi, ikoranabuhanga n’uburezi.’’

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rigena ko nibura 30% mu bahabwa akazi bagomba kuba ari abagore.

Ati “Kuri ubu 61% mu Nteko ni abagore, abarenga ½ muri Guverinoma ni abagore, ndetse abakora mu nzego z’ubutabera bagera kuri 53% ni abagore.’’

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko iyi ishobora kuba imwe mu mpamvu abagore b’Abanyarwanda bumva batarahejwe mu miyoborere.

Yagize ati “Ni yo mpamvu twumva ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rigiye kugerwaho bidatinze mu gihe twakomeza umurego turiho n’imbaraga zo gukuraho icyuho kiri hagati y’abagabo n’abagore.’’

Mu butumwa bwe, Madamu Jeannette Kagame, yagaragaje ko Isi ikwiye kunga ubumwe mu gukorana bihoraho bitari mu gihe cy’akaga gusa.

Ati “Kubakira abagore ubushobozi bikwiye kuba iby’ibanze ku Isi yose ndetse bigashakirwa umuti nk’ikibazo cyibasiye Isi. Ibibazo Isi ifite byakemuka gusa mu gihe hari ibisubizo bihuriweho.’’

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abagore badakwiye gusigara inyuma mu kubaka uburyo buhamye bwatuma batanga umusanzu wabo mu buvumbuzi n’ubuvuzi bugezweho.

Ati “Uruhare rwo kwimakaza gahunda y’ubushakashatsi no gukora imiti mu kuzamura ubuzima bw’abagore ntirukwiye kwirengagizwa, binyuze mu mbaraga zacu twakongera imbaraga mu gufasha abagore kugira uruhare mu kubaka urwego rw’ubushakashatsi no gukora imiti.’’

“Ni ingenzi, birumvikana, barabikwiye kandi birakwiye cyane ko abagore bagira umwanya ku meza afatirwaho ibyemezo birebana n’ubuzima bwabo.’’

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abagore bakeneye gukomeza gusabirwa umwanya, kumvwa no kongererwa ubumenyi binyuze mu kuzamura urwego rwabo ndetse bakanakorerwa ubuvugizi.

Ati “Mu gihe hazaba hari amabwiriza akwiye, hari uburyo bwubakitse bwo kubarinda, iyo ubwo buryo buhari biyitaho ubwabo nubwo baba bahura n’ibibazo.’’

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko hakenewe imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’abagore mu bijyanye n’umusanzu batanga mu iterambere ry’ubuvuzi

Muri iyi nama kandi hatanzwe ikiganiro cyagarutse ku ‘Kuzamura uruhare rw’abagore mu Bushakashatsi n’Ikorwa ry’Imiti ku Isi n’uko bagerwaho na serivisi z’ubuvuzi’.

Iki kiganiro cyayobowe na Ishimwe Annick; cyarimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin; Dr Nadege Nziza, Umushakashatsi muri Ragon Institute of MGH, MIT and Harvard; Umuyobozi wungirije ushinzwe Porogaramu muri Susan Thompson Buffett Foundation, Liz Bird n’Umuyobozi muri BioNTech Rwanda, Aneto Okeke.

Mu bijyanye no gukora ubushakashatsi no gukora imiti, abagore baracyari bake ndetse bari mu bagerwaho n’ingaruka nyinshi bitewe na serivisi zimwe na zimwe.

Umuyobozi muri BioNTech Rwanda, Aneto Okeke, yavuze ko bateye intambwe yo kwita ku bagore kandi bitanga icyizere.

Umuyobozi muri BioNTech Rwanda, Aneto Okeke

Ati “Muri BioNTech twagerageje kubyitaho, kugira abagabo n’abagore, nk’intego yacu ndetse ku rwego rw’Isi abagore barenga 50%. Ubu mu Rwanda abagore bari aho dukorera ni 50%. Dufite abagore bakurikirana ibijyanye n’imyubakire n’ibindi. Ibi byongerera imbaraga abandi, bakabona ko uwo ari we wese uri muri kaminuza ashobora kubona ko hari umusanzu azatanga.’’

Umuyobozi muri BioNTech Rwanda, Aneto Okeke, yavuze ko bateye intambwe yo kwita ku bagore no kubaha umwanya mu kazi kandi bitanga icyizere

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yasobanuye ko kubaka ubushobozi bw’abagore bitangirira mu burezi bw’ibanze bahabwa bakigera ku ntebe y’ishuri.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin,

Yagize ati “Ibintu biri guhinduka ariko dukeneye gukuraho imbogamizi zizitira abafite ubushake kugera ku ntera twifuza.’’

Yatanze urugero rw’uburyo abagore bari mu bayoboye ubushakashatsi bwagejeje Isi ku kubona inkingo za Pfizer na Moderna kandi hari icyizere ko bazanakora ibindi.

Ati “Nizeye ko ubutaha urundi rukingo rushobora kuva kuri umwe mu bagore bari muri iki cyumba cyangwa mu bo twicaranye [Dr Nadege na Annick].’’

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yasobanuye ko kubaka ubushobozi bw’abagore bitangirira mu burezi bw’ibanze bahabwa

Yakomeje avuga ko Leta ikomeza gushyira imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo bikorerwamo ubushakashatsi n’ibindi.

Ati “Hari ibihamya ko ibihugu byateye imbere ari ibyashyize imbaraga muri siyansi, guhanga udushya, ubushakashatsi kandi ni byo biteza imbere ubukungu.’’

Yagaragaje ko nubwo bitahita bitanga umusaruro ariko kutabikora ari byo bibi cyane. Ati “Ni ingenzi kandi birakwiye kwihangana mu gihe utegereje umusaruro.’’

Yatanze ingero kuri kanseri zitandukanye zirimo iy’inkondo y’umura n’iya prostate, agaragaza ko zose zikwiye kwitabwaho bingana.

Ati “Igihungabanya umugabo, kinahungabanya umugore mu buryo bungana. Gikwiye gushakirwa umuti mu buryo buhuriweho.’’

Umugabane wa Afurika mu bijyanye n’ubushakashatsi ku buvuzi utanga umusanzu ungana na 2% mu byo Isi ikeneye muri uru rwego.

By: IMENA

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *