Israel n’u Rwanda intego n’ukuzamura umuturage

Minisitiri w’Intebe wa Israel na Perezida Paul Kagame baratangaza ko ibihugu byombi bizakomeza gufatanya mu kuzamura iterambere ry’abaturage.

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Netanyahu mu rugwiro.
Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Netanyahu mu rugwiro.

Perezida Kagame na Minsitiri w’Intebe Netanyahu bavuze ko umuturage ari we bukungu bw’ifatizo, kugira ngo iterambere rigerweho akaba ariyo mpamvu yo kumufasha muri iryo terambere.

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo Umubano wa Israel n’u Rwanda usanzweho, hari byinshi byo gukomeza gukorana hagati y’ibihugu byombi harimo nk’ikoranabuhanga mu ikoreshwa ry’amazi mu kuvomera ibihingwa.

Yagize ati “Israel ifite uburyo buhambaye mu gukoresha neza amazi makeya ifite, twebwe muri Afurika no mu Rwanda siko biri nta kibazo cy’amazi dufite ahubwo dufite ikibazo cy’ubumenyi bukeya mu kuyakoresha neza kugira ngo atugirire akamaro iki ni ikintu gikomeye tuzafatanya.”

Perezida Kagame avuga ko ku bufatanye na Israel hazavugururwa ikoranabuhanga mu buhinzi.

Ati “Abanyasiraheli bageze ku rwego ruhambaye mu kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi kurusha ibihugu byinshi ku isi, twe turacyari ku rwego rwo hasi cyane ibyo na byo ni ibyo tuzafatanya kuzamura ubumenyi bw’abahinzi bacu, bafite urwego rwiza mu ngufu, ubuzima n’iby’ubuhinzi, natwe dushobora gukomeza gukorana abaturage bacu bakabigiraho.”

Minisitiri w’Intebe wa Israel Netanyahu yagaragaje ko ikoranabuhanga ari kimwe mu birimo guteza imbere ubukungu bw’isi kandi igihugu cye na Leta y’u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika, bikeneye uburyo bw’imikoranire mu kuzamura ibipimo by’ikoranabuhanga mu kwiteza imbere ari nayo mpamvu yaje gusura byinshi mu bihugu .

Ati “Ikoranabuhanga ririmo guhindura iterambere ry’imibereho myiza y’abatuye isi, ntekereza ko leta zacu zishobora gukorana, abikorera bagakorana neza, dufite abikorera bafite kompanyi zikomeye nifuza ko zishora ibikorwa byazo mu Rwanda no muri Afurika.”

Uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe wa Israel ruzakomereza ku munsi w’ejo mu gihugu cya Ethiopia, aho azanasoreza uruzinduko rwe rw’iminsi ine yagiriraga muri Afurika y’Iburasirazuba.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *