Umugore wa Perezida Nkurunziza yavuye mu bitaro nyuma y’urupfu rw’umugabo we

Denise Bucumi Nkurunziza, umugore wa Perezida Pierre Nkurunziza watabarutse kuwa mbere, yasubiye mu gihugu cye avuye mu bitaro i Nairobi muri Kenya aho yari arwariye.

Umwe mu bakozi b’ibitaro yari arwariyemo yemereye BBC ko Madamu Nkurunziza yabivuyemo ejo kuwa kabiri nimugoroba, akava mu gihugu atwawe n’indege ya kompanyi yigenga yamuzanye.

Uyu ntiyashimye gutangaza ibigendanye n’ubuzima bwe.

Madamu Nkurunziza yajyanywe i Nairobi tariki 28 z’ukwezi gushize kwa gatanu ashyirwa mu bitaro, nta makuru yatangajwe ku ndwara yari arwaye.

Mu mpera z’icyumweru gishize humvikanye ubutumwa bw’amajwi bivugwa ari ubwo yoherereje abasengana na we i Burundi, abamenyesha ko “amaze gutora mitende kubera ko bamusengeye”.

Muri ubwo butumwa ntavuga aho yari ari cyangwa indwara yari arwaye.

Umunyamakuru ukorera mu Burundi yabwiye BBC ko yavuganye n’abegereye Madamu Nkurunziza bakamubwira ko yaraye ageze mu gihugu mu ijoro ryacyeye.

Ntiharamenyekana amakuru arambuye ajyanye no gusezera no gushyingura umukuru w’igihugu cy’u Burundi watabarutse.

Guverinoma y’u Burundi yatangaje icyunamo cy’iminsi irindwi uhereye ejo kuwa kabiri ubwo hatangajwe urupfu rwe.

Hari amakuru yavugaga ko Madamu Nkurunziza w’imyaka 50, yaba yaragiye muri Kenya kwivuza uburwayi bwa coronavirus.

Mu mpera z’ukwezi gushize, minisitiri w’ubuzima w’u Burundi nawe yagiye i Nairobi muri Kenya ku mpamvu z’amagara ye.

Umuvugizi w’iyi minisiteri yahakanye amakuru yuko yagiyeyo kwivuza coronavirus, yemeza ko azahita asubira mu gihugu.

Ku wa gatatu w’iki cyumweru, uyu minisitiri w’ubuzima yagaragaye mu bitabiriye inama y’abaminisitiri mu Burundi.

Kugeza ubu amakuru arambuye ku mpamvu nyazo zajyanye Denise Nkurunziza i Nairobi muri Kenya zagizwe ibanga n’inzego zibishinzwe.

Denise Bucumi Nkurunziza, ufite abana batanu, yahoze ari umukozi w’urwego rw’abinjira n’abasohoka mu Burundi kugeza mu 2002.

Mu 2005 yashinze “BUNTU Foundation”, umuryango ufasha uvuga ko ugamije kugarurira icyizere abakene, impfubyi n’abapfakazi.

Denise Nkurunziza ntakunze kugaragara mu bikorwa bya politiki, gusa mu mwaka ushize ni we wafunguye ibiro by’uhagarariye inyungu z’u Burundi i Perth muri Australia.

Madamu Denise Nkurunziza yageze mu gihugu nyuma y’aho kuwa mbere nimugoroba,umugabo we Pierre Nkurunziza aguye mu bitaro bya Karuzi nk’uko byavuzwe mu itangazo rya Guverinoma y’u Burundi ryashyizwe hanze ejo kuwa kabiri nimugoroba.Nkurunziza wari ufite imyaka 55, guverinoma ivuga ko yazize guhagarara k’umutima.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *