Uganda: Polisi yagose inzira zose zijya m’urugo rwa Bobi Wine

Polisi ya Uganda guhera mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri yagose urugo rw’umudepite akaba n’umuhanzi Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine.

Bibaye nyuma y’amasaha make Bobi Wine atangaje ko yangiwe gukora igitaramo cyagombaga kuba kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ukwakira, ari nawo munsi Uganda yizihizaho ubwigenge bwayo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Bobi Wine yashyize hanze amafoto agaragaza imodoka za polisi n’abapolisi bazengurutse inyuma y’urugo rwe ndetse inzira zijya iwe zafunzwe.

Yavuze ko polisi yanafunze inzira zerekeza ahari kubera igitaramo hazwi nka One Love Beach Busabala, nkuko BBC yabitangaje.

Abicishije kuri Twitter, Bobi Wine yagize ati “Guhera saa tanu z’ijoro, polisi n’igisirikare bazengurutse urugo rwanjye n’umutungo wanjye wa One Love Beach Busabala, bikaba ari ubundi buryo bwo kumfungira mu rugo no gufunga igitaramo cy’umuziki cyagombaga kuba ku munsi w’ubwigenge. Kubera kuririmbira abategetsi ukuri, sinshobora kuririmbira mu gihugu cyanjye.”

Bobi Wine yavuze ko Perezida Museveni adashaka abamunenga ariyo mpamvu akoresha uko ashoboye ngo abacecekeshe.

Ubutegetsi bwa Uganda bwatangaje ko igitaramo cya Bobi Wine cyahagaritswe kuko abagiteguye nta bashinzwe umutekano bahagije bari bafite.

Nguko uko kwa BOBI hameze ibintu byafashe indi ntera

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *