RJSD,Yatangije gahunda zo kurwanya ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Iterambere Rirambye, RJSD, watangije gahunda zo kurwanya ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe hifashijwe inyandiko n’itangazamakuru.

Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022.

Abahagarariye Guverinoma, Imiryango Mpuzamahanga, Imiryango Itegamiye kuri Leta n’Abanyamakuru bahuriye hamwe bagirana ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe hifashishijwe inyandiko n’itangazamakuru.

Hari mu rwego rwo kwifatanya n’Umuryango w’Abibumbye muri uku kwezi kwa 10 (Ukwakira) kwahariwe kuzirikana ubuzima bwo mu mutwe.

Placide Ngirinshuti, Umunayamakuru akaba n’Umuyobozi wa RJSD avuga ko ibi biganiro byateguwe mu rwego rwo gutangiza gahunda zihariye zo kwifashisha inyandiko n’itangazamakuru mu kurwanya ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe no gufasha abahuye nabyo.

Ati “Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu mitekerereze ya muntu, bwemeje ko kwandika ibyo utekereza ari kimwe mu bifasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.”

“Ni yo mpamvu twifuza gushyiraho uburyo buhoraho bwo gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe hakoreshejwe inyandiko n’itangazamakuru”


Umuyobozi wa RJSD, Placide Ngirinshuti

Umuhanga mu mitekereze ya muntu, akaba n’umwarimu muri Kaminuza, Dr Eugene Rutembesa na we asobanura ko kwandika ari ngombwa ngo kuko iyo umuntu yanditse aba akeneye kugira icyo atangaza kandi bikamufasha kuruhuka no gutuza mu mitekerereze ye.

Avuga ko itangazamakuru rikwiye gufatanya n’izindi nzego zitandukanye mu rugamba rwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Ibi byashingiwe kandi na Tete Loeper, umwanditsi w’ibitabo harimo n’icyo aheruka gushyira hanze ari mu Budage cyiswe  ‘Barefoot in Germany’ nawe asobanura ko kwandika byamufashije cyane ubwo yari akigera mu Budage.

Tete Loeper, umwanditsi utuye mu Budage

Ashishikariza abantu bose cyane cyane abakiri bato kwifashisha inyandiko mu kuvuga ibyo batekereza kugirango bakire ibikomere, kwiheba n’ibindi bibazo byo mu buzima.

Umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho n’ubufatanye muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, Bwana Paul Rukesha avuga ko kwandika ari ingenzi cyane mu guhangana n’ibibazo byo mu mutwe, ndetse anashimira Abanyamakuru batangije uyu mushinga, anabizeza ubufatanye bwa MINUBUMWE.

Bwana Paul Rukesha, umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho n’ubufatanye muri minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE)

Imibare ituruka mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe bya CARAES Ndera yerekana ko abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe wiyongereye muri uyu mwaka, ugereranyije n’umwaka ushize.

Indwara ya depression ‘agahinda gakabije’ niyo iri ku isonga mu byatumye aba abarwayi  biyongera mu bitaro by’i Ndera.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022, ibitaro by’I Ndera byakiriye abarwayi 7,817 barwaye agahinda gakabije, mu gihe mu mwaka ushize bari bakiriye 1,743.

Ni ukuvuga ko hiyongereyeho abarenga ibihumbi 6.

Abenshi mu barwaye ‘depression’ ni abari hagati y’imyaka 20 na 39 y’amavuko.

Abagabo nibo benshi mu barwayi bakiriwe kuri Caraes i Ndera, ku kigero cya 54%, mu gihe abagore ari 46%. Abana bari munsi y’imyaka 19, babarirwa kuri 20% mu barwayi bose.

Muri rusange ibitaro bya Caraes I Ndera byakiruye abandi barwaye izindi ndwara zo mu mutwe nka schizophrenia babarirwa ku 35,581.

Bakiriye kandi ababarirwa ku 13,337 barwaye igicuri.

Muri uyu mwaka kandi ababarirwa ku 10,977 nabo barwaye indwara zo mu mutwe zifitanye isano no kujagarara byoroheje cyangwa bikomeye, nabo bakaba baritaweho n’abaganga b’I Ndera.

Dr Eugene Rutembesa, umuhanga mu mitekereze ya muntu akaba n’umwarimu muri Kaminuza

By: Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *