Meteo Rwanda yaburiye abaturage ku mvura nyinshi irimo inkuba n’umuyaga yitezwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko kuva kuri uyu wa Kane tariki ya 10 kugeza ku Cyumweru tariki 13 Ukwakira 2019, hateganyijwe imvura izagenda yiyongera mu gihugu mu minsi iri imbere.

Mu itangazo “riburira” ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Gahigi Aimable, yavuze ko imvura iteganyijwe kugeza ku Cyumweru ingana na milimetero hagati ya 10 na 25 ku munsi.

Gusa ngo hari n’aho iteganyijwe kuzarenga icyo gipimo kandi ikazaba irimo inkuba n’umuyaga ahenshi mu gihugu.

Rikomeza riti “Bitewe n’uko iyi mvura iteganyijwe kuzagwa mu minsi ikurikiranye, ishobora gutera inkangu n’imyuzure cyane cyane mu turere dukunze kwibasirwa n’ibyo biza two mu Ntara y’Amajyaruguru ari two Musanze, Gicumbi, Gakenke, utwo mu Ntara y’Iburengerazuba ari two Nyabihu, Rubavu, Rusizi na Nyamasheke, ndetse n’Uturere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Muhanga two mu Ntara y’Amajyepfo.”

“Iyi mvura kandi biteganyijwe ko izajya iba irimo umuyaga, bityo mukaba musabwe kwitwararika mukurikiza amabwiriza asanzwe yo kwirinda ibiza n’inama muzajya mugezwaho n’ababishinzwe mu nzego zitandukanye.”

Meteo Rwanda yatangaje ko ikomeza kugeza amakuru ku baturage uko agenda ahinduka.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *