Elon Musk yamaze kugura Twitter miliyari 44 z’amadolari

“Inyoni irarekuwe”, ayo ni amagambo Elon Musk yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter nyuma yo kurugura akayabo ka miliyari 44 z’Amadolari y’Amerika.

Yunzemo ati: “Reka tugire ibihe byiza”. Miliyari 44 z’Amadolari ni cyo giciro cyari cyashyiriweho kwishyurwa n’umuntu wifuza kuba Umuyobozi   w’urubuga rukomeye cyane ku Isi nka Twitter.

Nyuma yo gutindiganya, Elon Musk, umuherwe wa mbere ku Isi, yaguze uru rubuga kuri uyu wa Gatanu taliki ya 28 Ukwakira. Uyu munsi ni bwo Isoko ry’imigabane rya New York ryatangaje ko kugura “byemejwe”.

Kuva mu mpera z’ukwezi kwa Mata, uyu muherwe yatangazwaga ko yatanze ikiguzi cya miliyari 44 z’amadolari y’Amerika, igitekerezo cyari cyakiriwe na Twitter ku bushake, ariko Elon Musk yashatse kubivamo mu ntangiriro za Nyakanga.

Yashinje iyi sosiyete kumubeshya ku bijyanye no kurwanya konti zikoresha na spam.

Inama y’ubuyobozi ya Twitter yafashe icyemezo mu rwego rw’amategeko bivuga ko Elon Musk yagombaga kugeza kuri uyu wa Gatanu yarangije kugura uru rubuga nkoranyambaga, bitabaye ibyo urubanza rukaba rwari kuzaba mu Gushyingo, byashobokaga cyane ko uyu muherwe yari kuzarutsindwa, byarangiye yemeye gutanga amafaranga bari bumvikanye.

Elon Musk yavukiye i Pretoria, muri Afurika y’Epfo, ku ya 28 Kamena 1971, avukira kuri se w’umwinjeniyeri na nyina w’umunyamideli. Yize muri Canada hanyuma akomereza muri Amerika.

Yabaye umuntu ukize kurusha abandi ku Isi ufite umutungo ungana na miliyari 221 z’amadolari y’Amerika, ahanini abikesha Tesla. Arayikoresha mu gutera inkunga ibindi  bikorwa bye bitandukanye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *