Igitaramo Bobi Wine yahuje n’umunsi mukuru w’Ubwigenge cyahagaritswe

Polisi yo mu gihugu cya Uganda yamaze guhagarika igitaramo cya depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na IGP Martin Okoth Ochola rivuga ko umuhanzi akaba n’umudepite, Bobi Wine atigeze atekereza ku buzima bw’abagomba kwitabira igitaramo cye, umutekano wabo ndetse n’ubwinshi bw’abashobora kuzakitabira.

Ni itangazo ryashyizweho umukono kuwa 02/Ukwakira 2019 ariko rishyirwa ahagaragara ku munsi w’ejo.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Patrick Onyango yavuze ko igitaramo cya Bobi Wine cyahagaritswe kubera ko byagorana gucungira umutekano abitabiriye igitaramo mu gihe abapolisi benshi bazaba bahugiye mu migendekere myiza y’umunsi mukuru w’Ubwigenge bw’iki gihugu uzabera muri Sironko.

Bobi Wine yari yateguye igitaramo yise Osobola cyagombaga kuba kuwa 09 Ukwakira 2019 umunsi uhurirana n’Ubwigenge bwa Uganda.

Iri tangazo rihagarika igitaramo cya Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ryasohotse mu gihe uyu muhanzi yari mu myiteguro y’iki gitaramo yakoreraga Kamwokya mu murwa mukuru wa Kampala.

Bobi Wine yavuze ko nta baruwa ihagarika igitaramo yabonye bityo ko agiye gukomeza imyiteguro kandi igitaramo kikazaba nkuko bipanzwe.

Si ubwa mbere uyu muhanzi ahagarikiwe igitaramo kuko kuwa 22 Mata 2019 igitaramo cye cyarahagaritswe bitewe n’uko uyu muhanzi atari yakurikije amategeko. Icyo gihe igisirikare cyaritabajwe mu guhagarika iki gitaramo ndetse n’imodoka y’uyu muhanzi imenwa ibirahure.

Kuva mu 2017 Bobi Wine yakwinjira muri Politiki ya Uganda, ibitaramo bye bisaga 125 byaburijwemo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *