Umushinga wo gukora amasabune mu rwego rwo guteza imbere abafite ubumuga bw’uruhu “OIPPA”

Umuryango OIPPA (Organization for Integration and Promotion People with Albinism) uharanira uburenganzira bw’abafite ubumugu bw’uruhu mu Rwanda nyuma yo kwakira inkunga ya NUDP y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni icumi (10 million) n’umusago bavugako yabafashije kubaka aho gukora ndetse no kugura bimwe mu bikoresha bifashisha bakora amasabune harimo imashini ndetse n’ibindi, kurubu bavugako bafite aho bageze nubwo hari imbogamizi bagihuranazo.

Charlie Komezusenge aganira n’Imenanews yavuzeko umushinga wo gukora amasabune ari umushinga batakereje bagirango barebere hamwe icyabafasha kwikura m’ubukene.

Ati,” Gukora amasabune n’umushinga watangiye muri 2020 tugamije gufasha urubyiruko rufite ubumuga ndetse n’ababyeyi b’abana bafite ubwo bumuga kuko akenshi usanga abagabo babo baba barabataye bityo kurera abana aribonyine ntabufasha babona ugasanga birabagoye, arinabwo ubona bamwe batangiye kwishora mu mihanda bateze amaboko basabiriza.

Yakomeje agira Ati,” Impamvu usanga abafite ubumuga bajya mu mihanda gusabiriza nuko akenshi baba baratereranwe aribonye ubundi bakumva ko ntacyo bashoboye bityo bakajya gusabiriza, ariko impamvu ya byose usanga ari ubukene bubugarije, hakaba n’abandi rero baba badashaka gukura amaboko mu mifuka ngo bakore ariko nabyo babiterwa no kwitinya.

Ubwo umunyamakuru w’Imenanews yamubazaga zimwe mu mbogamizi bahura nazo kuva batangira kugeza ubu yavuko, ikibazo ki kibakomereye kugeza ubu ari ukubona amasoko aho usanga abantu bataramenyera ibicuruzwa byabo ndetse yewe n’ingano yibyo bajyana kw’isoko ikaba ikiri hasi, bityo ibyo byose bikaba bikeneye ko ngerwamo imbaraga.

Yasoje agira Ati,” Ingaruka za Covid 19 zatugezeho bityo bituma dusubira inyuma ariko ubu turikongera gushyiramo imbaraga nyinshi, kugeza ubu tukaba dufite abakozi bagera kuri bane (4) bahoraho ndetse n’abandi ba nyakabyizi bagenda baza, kandi dufite intego yo guha akazi abantu benshi bafite ubumuga, bityo nkaba mbashishikariza bagenzi banjye gukura amaboko mu mifuka bakumva ko dushoboye buri kimwe kandi ko icyo dushaka cyose twakigezaho bitabaye ngombwa ko tujya gusabiriza ngo badufungurire, ikindi n’abagiramo inama nuko twagira intego ihamye kuburyo ibisitaza byose byajya bidutura hasi tukumva ko tugomba guhaguruka ku bw’intego yacu twihaye kandi tukanizera Imana yo ishobora byose ifasha uwifashije.

By: Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *