Kayonza: Igi Rimwe ku Mwana ku Munsi Bishobora Kurandura Imirire Mibi Mu Bana.

Kayonza havugwa ikibazo ki mirire mibi iterwa ahanini n’ubumenyi buke n’amikoro make biri mu bituma abana babo baza mu mirire mibi, ubuyobozi bugaragaza ko hari gahunda nyinshi zashyizweho zibafasha mu gukumira iki kibazo harimo gahunda y’igi rimwe ku munsi ku mwana.

Nk’ahandi hose mu gihugu mu rwego rwo kurandura igwingira, hari abaterankunga batangiye koroza abaturage inkoko za kijyambere kugira ngo bashobora kubona amagi bityo bakemure ikibazo cy’ imirire mibi yakomeje kwibasira abana.

Mukampogazi Chantal

Mukampogazi Chantal utuye mu Mudugudu wa Ruyonza mu Kagari ka Rukara usanzwe ukora akazi ko guhinga, we amaze ukwezi umwana we abona igi rimwe rya buri munsi ibyo abikesha Umuryango utegamiye kuri Leta “Tuzamurane” wabahaye inkoko.

Aganira n’ikinyamakuru Imenanews.com, yagize ati “ Tuzamurane yadukuye ahabi, aho buri mubyeyi wari urwaje umwana biturutse ku mirire mibi yagiye umugenera inkoko 1 itera amagi bituma tuyitaho ikomeza gutera amagi bityo turengera abana.

Akomeza kandi agaragaza ko iyo nkoko imaze kubyara imishwi igera ku 10 nayo ikaba itera amagi ndetse kuri ubu akaba asagurira amasoko.

Sesonga Alfred ni umujyanama w’ ubuzima mu Murenge wa Rukara yemeza ko mu ntangiriro z’ umwaka ushyize bari mutuku cyane cyane mu mudugudu wa Kigarama ariko buhoro buhoro hamwe no guhugurwa na Ishyirahamwe “Tuzamurane” nabo batangiye kwigisha abaturage uburyo bagomba gutegura indyo yuzuye kugira ngo abana babo batazongera kugaragara mu mutuku.

Aho Sesonga agira ati: Icyari kigoranye ni umyumvire iganisha mu gutekereza ko ikibazo ari ubukene gusa, kandi ikibazo ari ukutamenya gukoresha ubushobozi buke bushoboka cyane ko ibyo kurya usanga tubifite ahubwo tutazi gutegurira abana amafunguro no kumenya iby’ ingenzi byibanze.

Aha yatanze urugero rw’ uburyo kugenera umwana igi rimwe ku munsi bishobora kugabanya igwingira ry’ umwana ku kigero cya 47% ndetse no kugabanya indwara ziterwa n’ imirere mibi kugera cya 74%.

Ubushakashatsi bwagiye bugaragaza ko kugaburira umwana amafunguro akunguhaye ku ntungamubiri zose kandi aherekejwe n’igi  bikaba intego ya buri mubyeyi ugifite umwana muto ukeneye indyo yuzuye mu gihe cy’iminsi 1000 ya mbere.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Kayonza, Ngarambe Alphonse, yavuze ko ababyeyi benshi barwaza imirire mibi baba bafite amikora make.

Ngarambe Alphonse Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Kayonza

Yagize ati. “ Hari na gahunda za VUP aho abafite ingufu zo gukora tubaha amafaranga bagakora imishinga mito ibafasha kwikura mu bukene kugira ngo babashe gutunga umuryango yabo.

Ngarambe yagarutse ku mirire mibi y’abana bagaragara muri Kayonza ko ahanini iterwa n’ ubumenyi buke n’uburangare bw’ababyeyi kuko usanga batazi amafunguro yuzuye bakoresheje bike bahinga cyangwa se buva mu bworozi bw’amatungo bafite

Yongeye ko mu bushakashatsi bwakozwe na DHS mu 2015 bwagaragaje ko muri aka Karere bafite abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye bangana na 42,4% mu gihe mu 2020 ubwakozwe bwagaragaje ko bari bafite 28,1% .

Ikigo cy’ igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kigaragaza ko 77% y’ abana muri Kayonza bafite ikibazo cy’ imirire mibi.

Raporo ya UNICEF yerekana ko u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kurwanya imirire mibi. Hagati y’umwaka wa 2010 na 2015, ibigero by’imirire mibi ikabije mu bana bari munsi y’imyaka 5 izwi nko “kugwingira” byagabanutse biva kuri 44 ku ijana bigera kuri 38 ku ijana. Nubwo bwose ibigero byagabanutse ariko nanone biracyari hejuru.

Ubushakashatsi bwerekana uko umwana akura, niko agira ibyago byo kugwingira. 18 % gusa y’abana bari hagati y’amezi 6-8 baragwingiye, ariko iki gipimo kizamuka kuri 49%y’abana bari hagati y’amezi 18-23 bagwingiye.

Abahungu nibo bakunze kugwingira kurusha abakobwa, n’abana bakunze kugwingira ni ababa mu miryango ikennye cyangwa se mu byaro.

Umuyobozi mukuru w’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe imbonezamikurire, NCDA, Macyara Faustin ashimangira ko bihaye intego yo guhashya imirire mibi ry’ abana muri 2024.

Faustin Macyara Umuyobozi mukuru w’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe imbonezamikurire (NCDA)

By: Uwamariya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *