U Rwanda ’rwiteguye’ kuburana urubanza rwarezwemo n’umuryango wa Rusesabagina

muvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ko nta mpungenge Abanyarwanda bakwiye kugira ku rubanza umuryango wa Paul Rusesabagina warezemo igihugu kuko gifite abanyamategeko kandi biteguye.

Mu ntangiriro za Gicurasi nibwo byamenyekanye ko umuryango wa Rusesabagina Paul wahamijwe ibyaha by’iterabwoba, wajyanye Leta y’u Rwanda mu nkiko uyishinja kumushimuta, usaba ko wakwishyurwa indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 400$ (arenga miliyari 409Frw).

Iki kirego cyashyikirijwe Urukiko rw’i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa 22 Gashyantare 2022.

Muri iki kirego umuryango w’uyu mugabo wakatiwe imyaka 25 y’igifungo uvuga ko ‘yabeshywe akajyanwa mu Rwanda akuwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yabaga nk’impunzi’.

Ukomeza uvuga ko nyuma yo kugera mu maboko ya Leta y’u Rwanda “yakorewe iyicarubozo ndetse agafungwa binyuranyije n’amategeko”.

Ibyo ubiheraho uvuga ko uyu mugabo akwiriye kurekurwa ndetse Leta y’u Rwanda igatanga impozamarira za miliyoni 400$ (arenga miliyari 409Frw).

Amakuru dukesha Ijwi rya Amerika avuga ko abunganira umuryango wa Rusesabagina baherutse gutangaza ko ku Cyumweru tariki ya 8 Gicurasi 2022, ariwo munsi ntarengwa kuri Leta y’u Rwanda wo kuba yasubije ibibazo yahawe itabikora urubanza rugakomeza uko biteganijwe.

Mu kiganiro Mukuralinda yagiranye n’iyi radiyo yavuze ko Abanyarwanda badakwiye kugira impungenge kuko Leta yabo yiteguye.

Ati “Icyo abantu bagomba kumenya ni uko niba hari uwatanze ikirego arega Leta y’u Rwanda, Leta y’u Rwanda nayo ifite uburyo nayo igomba gusubiza icyo kirego, ifite uburyo igomba gushyiraho abavoka n’imyanzuro baba bagomba gukora kandi bakabitanga mu gihe.”

“Bivuze ngo rero abantu ntibagire impungenge igihe cyatanzwe kizagera Leta y’u Rwanda nayo yagize ibyo ikora yasabwe, abavoka barahari ibyo bagomba gukora barabizi ni inshingano zabo nta mpungenge zihari haba kuba biteguye ndetse haba no kuba bazasubiza ibibazo byabajijwe ndetse n’urubanza nirukomeza biteguye kuburanira Leta y’u Rwanda.”

Mukuralinda yavuze ko aho u Rwanda ruhagaze muri uru rubanza hazagaragarira mu rukiko.

Ati “Ikigomba gukorwa ni ikijyanye n’amategeko niba ikirego cyageze mu rukiko, niba tugomba kugaragaza ko Leta y’u Rwanda itakagombye kujya kuburanira mu rukiko runaka cyangwa se kuburana ibintu runaka hanze y’igihugu nta handi wabigaragariza utagiye muri urwo rukiko.”

“Niba abantu batanze ikirego urukiko rukavuga ruti nibigera tariki runaka uregwa atagize icyo akora cyangwa avuga urubanza ruzakomeza, Leta y’u Rwanda irabisubisuzuma ikareba uko bizagenda, nta mpungenge rero abantu bakwiye kugira nibategereze.”

Kuva uyu mugabo yafatwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, umuryango we ntiwigeze wemera ibyaha aregwa ahubwo wakomeje gukubita hirya no hino ushaka uko Leta y’u Rwanda yashyirwaho igitutu ikamurekura.

Urukiko rw’Ubujurire ruherutse kugumishaho igihano cy’imyaka 25 cyari cyarahawe Paul Rusesabagina, kubera uruhare rwe mu bikorwa by’iterabwoba byakozwe n’umutwe MRCD/FLN yari abereye umuyobozi.

Ni igihano yahawe nyuma yo guhamwa ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe n’Umutwe wa MRCD/FLN mu bice bitandukanye by’igihugu mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage icyenda, hatwikwa imodoka ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019.U Rwanda rwatangaje ko ’rwiteguye’ kuburana urubanza rwarezwemo n’umuryango wa Rusesabagina

Source,IGIHE

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *