Ubushakashatsi: Polisi yo mu muhanda n’abikorera ku isonga mu kwakira ruswa

Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda (TI-Rwanda), wagaragaje ko inzego z’abikorera n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda biza ku isonga mu zo ruswa yiyongereye cyane kurusha izindi mu 2021.

Ibi ni ibyasohotse mu bushakashatsi ngarukamwaka bukorwa na TIR hagamijwe kureba uko ruswa ihagaze mu gihugu.

Bikubiye muri raporo izwi nka Rwanda Bribery Index (RBI) yasohowe ku nshuro ya 12 ikaba n’inshuro ya kabiri isohowe u Rwanda n’isi biri mu bihe bya Covid-19.

Ni raporo yamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa 14 Ukuboza 2021 mu muhango wabereye mu Mujyi wa Kigali.

Mu nzego zagarayemo ruswa kurusha izindi mu itangwa rya serivisi mu 2021 harimo inzego z’abikorera zagarawemo iri ku kigero cya 20,4 %, ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryagaragayemo ruswa ku kigero cya 15,2 % ivuye kuri 12% yari iriho mu 2020.

Mu zindi nzego zagaragayemo izamuka rya ruswa harimo iz’ibanze aho yageze ku 10,1% ivuye kuri 6,9%; Minisiteri y’Uburezi/Ikigo Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) ahagaragaye 8,2% ivuye kuri 3,6%.

Hari kandi ibigo by’amashuri yisumbuye byagaragayemo ruswa yiyongereye ku kigero cyo hejuru kuko yavuye ku 1, 8 % mu 2020 ikagera kuri 7,4 %. Mu bushinjacyaha ruswa yaragabanutse kuko mu 2020 yari ku kigero cya 9,4% kuri ubu ikaba iri ku kigero cya 6,9%.

Ikigo gishinzwe Isuku n’Isukura (WASAC) cyagaragawemo na ruswa ku kigero cya 5,0 % ivuye kuri 5,40% mu 2020, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG) harimo ingana na 4,6 % ivuye kuri 6,3%, mu Kigo Gishinzwe Ubuziranenge (RSB) mu Rwanda yari ku kigero cya 4,3% ivuye kuri 7,1% yariho muri 2020.

Mu nzego zimwe na zimwe bigaragara ko ruswa yagabanutse nk’aho mu Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) yavuye kuri 7,1% mu 2020 ikagera kuri 3,0%, gusa Urwego Ngenzuramikorere RURA rwongeye kugaragaramo ruswa ingana na 2,9 % ivuye kuri zeru ndetse n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro byageze ku kigero cya 2,5% mu gihe muri 2020 yari 1,3%.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje kandi ko abantu bibasiwe no kwaka ruswa cyane ari ab’amikoro make kuko bigaragaza ko nibura 39% ari abinjiza hagati y’ibuhumbi 31000-100000 Frw naho abinjiza hagati ya 11000 -30000 bagize 25% mu gihe abanjiza arenga ibihumbi 200Frw bangana na 9%.

Serivisi zakunze kwiganzamo ruswa nk’uko RBI 2021 ibyerekana, zirimo izijyanye n’ibyangombwa byo kubaka biri ku kigero cya 61,8%; kubona akazi mu rwego rw’abikorera no kukagumana biri ku kigero cya 69,3 %; kurenza amasaha y’ingendo bigize 36,6%; guhindurirwa ibigo ku banyeshuri biri kuri 55%.

Hari kandi gusaba gusana ibyangiritse muri WASAC biri ku kigero cya 41,4%; kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga biri kuri 31,2%; kashe mpuruza ku bacamanza iri ku kigero cya 28,9%; abarimu bifuza guhindurirwa ibigo 25,0%; abifunza kurekurwa muri RIB bagize 19,5 % no gusaba ibinyabiziga byafatiriwe biri ku kigero cya 18,1%.

Muri rusange ingano ya ruswa yatanzwe muri uyu mwaka yaragabanutse cyane kuko yavuye kuri 19.213.188 Frw umwaka ushize agera kuri 14.126.000 Frw.

Umuyobozi wa TI-Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko hari byinshi byakozwe bigamije kurwanya ruswa ariko ko ikigarara mu mitangire ya serivisi zimwe na zimwe.

Yagize ati “Guverinoma yakoze byinshi bigamije kurwanya ruswa nubwo dufite byinshi byo gukorwa ntabwo twakwicara ngo twumve ko urugendo rwo kurwanya ruswa n’akarengane rwarangiye. Harasabwa imbaraga za buri wese mu kuyihashya.”

Ingabire yavuze ko bishimira iyo ntambwe igihugu gikomeje gutera ariko ko hakiri urugendo rurerure rwo kuzagera ku kugira igihugu kitarangwamo ruswa.

TI-Rwanda yasabye leta n’inzego z’abikorera gukomeza gukurikirana iyubahirizwa ry’ingamba zo kwirinda COVID-19 ariko hatirengagijwe gushyira imbaraga mu gukomeza guhangana na ruswa no gushishikariza abaturage gutanga amakuru kuri ruswa.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Dusengiyumva Samuel yagaragaragaje ko kuba mu nzego z’ibanze haragayemo ruswa ku kigero cyo hejuru muri uyu mwaka, hari ibigomba kongerwamo imbaraga mu rwego rwo kuyihashya.

Yagaragaje ko kugeza ubu mu nzego z’ibanze bishoboka kuyirandura burundu ari na yo mpamvu bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo iranduke burundu.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Dr. Kayitesi Usta, yagaragaje ko ruswa idakwiye kwihanganirwa kuko ituma imitangire ya serivisi itanoga.

Ati “Icya mbere twiyemeje ko tutazihanganira ruswa. Iyi raporo yerekana ko urugamba rwacu rwo guhangana na ruswa tutarutezukaho. Ntitwakwibagirwa ko ari icyaha gikomeye kandi ndagira ngo nsaba abantu bose kutagira umuco wo kwihanganira ruswa.”

TI Rwanda yagaragaje ko abagabo biganje cyane mu bahuye na ruswa kubera ko bagize 53,55% mu gihe abagore ari 46,45%. Kwaka ruswa mu bice by’icyaro bigeze kuri 66,53% naho mu Mijyi biri ku kigero cya 33,47%.

Kugeza ubu u Rwanda ni urwa kane muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu bihugu bigarararwaho ruswa nkeya n’amanota 54% rukaba urwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba.

Raporo iheruka ya Transparency International Rwanda ku ishusho ya ruswa mu gihugu, igaragaza ko inzego z’ubutabera n’umutekano cyane Polisi y’Igihugu ari zo zikunda kugaragaramo ruswa

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *