Congo yemereye u Rwanda hegitari 12.000 z’ubutaka buhingwa

Repubulika ya Congo igiye gutiza u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 12000 zishobora kubyazwa umusaruro mu buhinzi, nk’umusaruro w’uruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye i Brazaville.

Perezida Kagame na mugenzi we Denis Sassou Nguesso, kuri uyu wa Kabiri bayoboye isinywa ry’amasezerano hagati y’ibihugu byombi mu nzego zirimo ubukungu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, imishinga mito n’iciriritse, umuco n’ubuhanzi.

Ni mu ruzinduko rwatagiye ku wa Mbere, rusozwa kuri uyu wa Gatatu.

RFI yatangaje ko muri ayo masezerano harimo n’ajyanye no gutiza u Rwanda by’igihe kirekire ubutaka bushobora guhingwa mu buryo bugambiriye amasoko.

Yatangaje ko amakuru ava mu bantu ba hafi b’aya masezerano, avuga ko Congo izatiza u Rwanda by’igihe kirekire “hegitari 12 000 z’ubutaka bushobora kubyazwa umusaruro, nibura mu turere dutatu two two mu majyepfo y’igihugu.”

Gusa ngo ntabwo igihe u Rwanda ruzamarana ubwo butaka cyatangajwe.

Bibarwa ko Congo ifite nibura hagati ya hegitari miliyoni 10 na 12 z’ubutaka bushobora guhingwa, nibura 5% bukoreshwa mu buhinzi butanga ibyo abaturage bahita barya.

Abaperezida bombi basabye ubuyobozi bwabo gushyira imbaraga mu kubyaza umusaruro amasezerano yashyizweho umukono.

Amasezerano umunani yasinywe harimo atanu ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe na Minisitiri Dr Vincent Biruta, abiri asinywa na Jack Kayonga uyobora Crystal Ventures Ltd naho andi asinywa na Yvonne Mubiligi wa Macefield Ventures – Congo Brazzaville.

Hamejwe ko hashyirwaho Komite ihuriweho ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano kugira ngo atange umusaruro yitezweho.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu bya dipolomasi na politiki kuko muri Kanama 2016, u Rwanda rwafunguye Ambasade muri Congo ari nayo ikurikirana ikanareberera inyungu z’u Rwanda mu Muryango wa Afurika yo Hagati (CEEAC).

Mu 2011, u Rwanda na Congo-Brazzaville byagiranye amasezerano y’ubuhahiharane n’ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, guteza imbere ubukerarugendo, ingufu, umutekano, ubutabera ibidukikije n’uburobyi.

Ni mu gihe kompanyi y’indege y’u Rwanda, RwandAir yo isanzwe ikorera ingendo hagati ya Kigali na Brazzaville guhera mu 2011. Kuri ubu RwandAir ikorera ingendo i Brazzaville gatatu mu cyumweru.

Mu Ugushyingo 2021, ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubutwererane mu bya gisirikare, ubufatanye mu kuzamura imyigire n’imyishirize muri za Kaminuza, ubutaka n’ubufatanye mu iterambere rirambye.

Ayo masezerano kandi agera mu kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi no gukomeza kwagura ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere.

Perezida Paul Kagame na Denis Sassou Nguesso bayoboye isinywa ry'aya masezerano
Yvonne Mubiligi wa Macefield Ventures - Congo Brazzaville asinya amasezerano
Ku masezerano menshi, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga Dr Vincent Biruta
Abayobozi ku mpande zombi basinya amasezerano

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *