Bibiliya:Amabwiriza yo kwirinda Covid19 aboneka no muri Bibiliya

Amabwiriza nk’aya yo kwirinda covid 19 yahawe ubwoko bwa Isiraheli mu myaka 3500 ishize basabwaga kwirinda no kutanduzanya ibyorezo byari bibugarije

1. Gukaraba intoki

Mugitabo cyo Kuva igice cya 30:18-21haragira hati “Kandi uzacure igikarabiro mu miringa n’igitereko cyacyo ugicure mu miringa gikarabirwemo, ugishyire hagati y’ihema ry’ibonaniro n’igicaniro, ugisukemo amazi
Aroni n’abana be bajye bakarabiramo bogemo n’ibirenge,
uko bagiye kwinjira mu ihema ry’ibonaniro, bajye bakaraba boge n’ibirenge badapfa, cyangwa bagiye kwegera cya gicaniro gukora umurimo wabo, wo kosereza Uwiteka igitambo gikongorwa,
nuko bakarabe boge n’ibirenge badapfa, bizabere Aroni n’urubyaro rwe itegeko ridakuka mu bihe byabo byose.”

2.gusiga intera no gupfuka umunwa

Nkuko tubishishikarizwa gusiga intera hagati yacu ndetse no kwambara agapfukamunwa no muri iki gitabo cya barewi 13:45-46 harabivuga haravuga hati “Umubembe urwaye uwo muze agende yambaye imyenda ishishimutse, atendeje umusatsi, ajye yipfuka ubwanwa, ajye avuga cyane ati ‘Ndahumanye, ndahumanye
iminsi yose akirwaye uwo muze azaba ahumanye, arahumanye abe ukwe, ature hirya y’aho mubambye amahema

3.Guhabwa akato

Guhabwa akato burya byahozeho nkuko no muri iki gitabo cyo muri Bibiliya cy’Abarewi 13:4-5 kibivuga giti”
Ariko niba abonye iryo bara ry’amera ryo ku mubiri we nk’iritageze munsi y’uruhu, ubwoya bwaho ntibube buhindutse umweru, uwo mutambyi akingirane uwafashwe n’uwo muze, amare iminsi irindwi.
Ku munsi wa karindwi uwo mutambyi amusuzume, nabona uwo muze ugumye uko wari uri utakwiriye ku mubiri, uwo mutambyi yongere amukingirane indi minsi irindwi”

5.Guma mu rugo
Kuguma murugo ni kimwe mu mabwiriza yifashishwaga cyane kuva kera murwego rwo kwirinda ibyorezo bitandukanye ndetse no kutanduzanya ibi rero no mugitabo cy’Imana nticyabyibagiwe nkuko mugitabo cy’umuhanuzi Yesaya 26:20 abivuga ati“Wa bwoko bwanjye we, ngwino winjire mu nzu yawe wikingirane, ube wihishe akanya gato kugeza aho uburakari buzashirira”

Ese Bibiliya si igitabo gifite agaciro no muri iki gihe twugarijwe na covid 19?Dukurikize kandi twubahirize amabwiriza y’inzego z’ubuzimakugirango tudapfa nkabiyahuye nkuko Bibiliya igitabo cy’Imana kibivuga

Nkuko bibiliya ibivuga aya mabwiriza iyo akurikijwe neza icyorezo kirahunga nkuko inzego z,ubuzima zibivuga

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *