Uburangare bwa bamwe mubaveterineri bugira ingaruka k’ubuzima bw’amatungo n’abantu

Urugaga rw’abavuzi b’amatungo(abaveterineri) rufitanye ibiganiro n’inzego zitandukanye kuva tariki 04-06/12/2019, kubera ikibazo cy’ubuzima bw’amatungo kinafite ingaruka ku buzima bw’abantu.

Abaveterineri bakomoka hirya no hino mu gihugu bateraniye i Kigali mu gihe cy
Abaveterineri bakomoka hirya no hino mu gihugu bateraniye i Kigali mu gihe cy’iminsi itatu

Ihene n’intama 110 ziherutse guterwa imiti zigahita zipfa mu Karere ka Nyagatare, ni kimwe mu byo abavuzi b’amatungo bamwe banenga bagenzi babo, aho babasaba kwirinda uburangare.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’Umuyobozi w’Urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Ntara y’Iburasirazuba, Dr Nkuranga Charles avuga ko ihene n’intama zapfuye i Nyagatare zishwe n’umuntu utarabyigiye waziteye umuti mwinshi uvura imisundwe.

Dr Nkuranga avuga ko byatewe n’uburangare bwa veterineri w’Umurenge wa Nyagatare wari waremeye ko uwitwa Kayinamura Alex Safari avura amatungo atarabiherewe impamyabushobozi n’ibindi byangombwa.

Agira ati “Tugomba kubihaniza(abaveterineri) kuko niba umuntu ashinzwe amatungo mu murenge ariko abiyita ba veterineri bigenga bakaza, ntubasabye ibyangombwa, icyo ni cyo kibazo cyabayeho”.

“Dufite ibibazo muri serivisi z’abaveterineri cyane cyane ab’imirenge kuko bahabwa imirimo myinshi, ubu turashaka kubashyira mu mazone bagomba gukoreramo ari nka babiri cyangwa batatu mu murenge”.

Umukozi mu kigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA), Dr Musafiri Eustache avuga ko atari amatungo gusa arimo kwicwa no guhabwa imiti nabi, kuko ngo hari n’abantu barimo kwivuza indwara ntizikire kubera kunywa no kurya ibikomoka ku matungo byangijwe n’imiti.

Dr Musafiri agira ati “Iyo umaze gutera itungo umuti bwacya ukarikama amata ukayaha abantu (udategereje igihe runaka kugira ngo ya miti ibanze ishiremo), ni byo bigira ingaruka zo kujya kwivuza indwara ntikire, kuko uba wandikiwe umuti usa n’uwatewe rya tungo wariye”.

“Turashaka kwibutsa abaveterineri inshingano zabo, umuveterineri ukora muri farumasi agomba kumenya ngo ni nde uje kugura umuti, benshi dufite aho duhurira na veterineri kuko ntawe utarya inyama, ntawe utanywa amata”.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubworozi mu kigo cy’igihugu giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi(RAB), Dr Fabrice Ndayisenga avuga ko bitarenze ukwezi kumwe mu gihugu hose hazaba hashyizwe abaveterineri b’umwuga barangije amashuri yisumbuye na kaminuza, mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo.

RAB ivuga ko kuri ubu u Rwanda rwose rufite abavuzi b’amatungo barenga ibihumbi bitatu, barimo 600 barangije kaminuza n’amashuri makuru. Ibi bivuga ko buri murenge muri 416 igize igihugu wabona byibura abaveterineri barindwi.

Inama ihurije i Kigali abahagarariye abaveterineri mu Rwanda, izasozwa banafashe umwanzuro w’ahagomba kuboneka inzuri z’amatungo kubera ikibazo cy’ibiribwa byayo ngo bidahagije.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *