Mu Rwanda ibyaha bidasaza harimo no kunyereza imitungo ya leta

Bimwe mubyaha  bidasaza  byagarutsweho n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency-Rwanda bwana  Mupiganyi Appollinaire  aho yatanze ikaze mu batumirwa  bakurikiranye  ibiganiro  mukurwanya no kumva neza uburemerere bwicyaha nuwagikorewe.

Mupiganyi Appollinaire 

Mupiganyi Appollinaire yagarutse no kubafatwa  kubera ibyaha baba barakoze  bitwaza ububasha bafite muri leta ndetse nabenshi ugasanga baba ari abanyamategeko  bayica bayazi kubera kwishakira indonke ugasanga hari n’ubwo  hari ibyemezo bifashwe hadakurikije amategeko  usanga y’amafaranga  yarababereye impamba yo kwiyubaka no kuyakoresha mu bindi bihugu batangira ubuzima.

Umwe mubashyitsi bakuru bari bitabiriye iki kiganiro , harimo  Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri minisiteri y’Ubutabera Mukeshimana Beatha ,wavuze  ku  bijyanye n’ibihano kumuntu wese uzafatwa n’icyaha mugihe yagikoze  akaba  ya toroka akagenda . Yagize ati “Leta yashyizemo imbaraga mu gufata abanyereza umutungo wa Leta , n’abandi babikora bagahita batorokera  hanze y’igihugu. Ni byiza ko muri miriyari zisaga 4 zagombaga kugaruzwa umwaka ushize 2018 hamaze kugaruzwa miliyari 1 na miliyoni 800. Ibi bigaragaza ingufu Leta yashyize muri icyo gikorwa kuko mu mwaka ubanza muri miliyari 1 na miriyoni 600 zagombaga kugaruzwa hari hagarujwe miliyoni 200 gusa.   Ubu hakaba haruburyo bwo kubafata hakoreshejwe urwego rwa Interpol bakaza bagakurikiranwaho  ibyaha bakoze  kugirango  bishyure”.

Mukeshimana Beatha Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ubutabera

Ibi kandi byagarutsweho na  Musangabatware Clement  waje ahagarariye Umuvunyi wungirije aho  nawe yunze mury’abamubanjirije    nka bafatanya bikorwa  ba Transparency-Rwanda   bashinzwe kurwanya ruswa ndetse  nokuyikumira.  Yabivuze muri aya magambo ” Twaje gusuzuma no gusesengura imanza zigera kuri 200 zijyanye n’abantu bagiye bafatwa ku byerekeranye n’ ibyaha bya ruswa bigomba kwigaho bigacyemuka.

Nyirurugo Jean Marie Vianney, Umushinjacyaha uyobora ishami rigenza ibyaha bimunga ubukungu bw’Igihugu, yavuze ko hashyizweho ibihano biremereye ku banyereza umutungo wa Leta kandi icyo cyaha kigirwa kimwe n’icyaha cya ruswa aho cyagizwe icyaha kidasaza, kiva mu byiciro by’ibyaha bito gishyirwa mu byiciro by’ibyaha by’ubugome kandi  igihano kuwagikoze ntikijya hasi y’imyaka 5 kugeza ku myaka 12 y’igifungo. Yaboneyeho kubwira abaraho  ko bahagurukiye abanyereza  imitungo ya leta.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *