Umubano w’u Rwanda n’Ubushinwa witezweho byinshi byiza

Ku munsi usoza uruzinduko rw’ iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda , Perezida w’ Ubushinwa Xi Jinping yashimiye Perezida Kagame kuba u Rwanda rufite umutekano kandi rwihuta mu iterambere, anavuga ko ahaye ikaze u Rwanda mu bufatanye n’ Ubushinwa. Ubushinwa n’ u Rwanda byashyize umukono ku masezerano 15 y’ubufatanye akubiyemo ibijyanye n’ubucuruzi, ubuhahirane, ubwubatsi, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubuvuzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,n’ibindi. adidas yeezy 350 boost v2 butter online links raffles Perezida Kagame yagize ati “Nejejwe cyane n’aya masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa kandi ndizera ko ubu bufatanye buzakomeza mu nzego nyinshi z’iterambere hagati y’ibihugu byombi ndetse bukazanaguka bukagera ku rwego rwa Afurika.” Perezida Jinping yashimiye Perezida Kagame ku iterambere amaze kugeza ku Rwanda nyuma y’ibihe bibi rwaciyemo ubu, kikaba ari igihugu gihagaze neza mu iterambere, kiri ku murongo kandi gitekanye. nike air max 90 essential Ati ” Ni ubwa mbere ngeze mu bihugu bya kure nyuma y’uko nongeye gutorerwa kuyobora u Bushinwa, nkaba nejejwe cyane no kugera mu Rwanda. nike air jordan 4 pour femme 2017 nouvelle jordan 4 air jordan 4 Ndashimira cyane Perezida Kagame ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange, kuba u Rwanda rutekanye kandi rukataje mu iterambere.” Nyuma y’isinywa ry’ayo masezerano, Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bakiriye ku meza Perezida Jinping na Madame Peng Liyuan. nike wmns air max 95 platinum anniversary le site de la sneaker Uruzinduko rwa Perezida Jin Ping rurasozwa no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho ari buze guha icyubahiro imibiri y’Abatutsi b’inzirakarengane bishwe mu gihe cya Genoside bahashyinguye basaga ibihumbi 250.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *