Perezida wa Repubulika Paul Kagame ategerejwe i Dar Es Salaam muri Tanzania

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ku italiki ya mbere Nyakanga, azaba ari mugihugu cy’abaturanyi cya Tanzania kubutumiure bwa mugenzi we perezida  Dr John Pombe Magufuli.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Ambasaderi Dr Augustine Mahiga, yatangaje ko Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro inama mpuzamahanga ya 40 y’ubucuruzi, Dar es Salaam International Trade Fair (DITF), akanagirana n’abayobozi ku ruhande rwa Tanzania, ibiganiro bigamije gushimangira umubano.

Nk’uko Ikinyamakuru Daily News cyo muri Tanzania cyabitangaje, Minisitiri Mahiga yavuze ko muri urwo ruzinduko hazasinywa amasezerano y’ubufatanye mu nzego z’ubuhahirane, aheruka kunozwa n’itsinda ry’impuguke zihagarariye ibihugu by ombi.

Ibi bihugu byombi biheruka kwemeranya gushyiraho itsinda rihuriweho rishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga bifitanye, harimo ingendo z’indege by’umwihariko hagati y’ibigo by’indege, RwandAir na Air Tanzania.

Hari kandi ibikorwa remezo byo mu muhora wo hagati birimo imihanda y’imodoka na gari ya moshi, nk’inzira y’ubwikorezi n’ubucuruzi izahuza ibihugu byombi n’u Burundi, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Gusinya amasezerano y’ubufatanye byitezweho gushimangira ibyemeranyijweho mu mubano w’ibihugu byombi.

Minisitiri Dr Mahiga yagize ati “Gusinya aya masezerano y’ubufatanye bizaba abashyitsi bageze mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu ya Magogoni mu mujyi wa Dar es Salaam, kuwa 01 Nyakanga.”

Kuri uwo munsi kandi nyuma yo gutangiza DITF, Perezida wa Tanzania Dr Magufuli biteganyijwe ko azakira Perezida Kagame hamwe n’itsinda rizamuherekeza kuri uwo mugoroba.

Minisitiri Mahiga yavuze ko uruzinduko rwa Perezida Kagame ruzaba rusubiza urwa Dr Magufuli i Kigali muri Mata uyu mwaka, muri gahunda y’imikoranire idasanzwe hagati y’u Rwanda na Tanzania.

Perezida Kagame azaba abaye Umukuru w’Igihugu wa Kabiri ugendereye Tanzania kuva Dr Magufuli yarahirira kuyobora igihugu mu Ugushyingo umwaka ushize, nyuma ya Perezida Truong Tan Sang wa Viet Nam.

Mu mafoto: Perezida Kagame ubwo yakirwaga na Magufuli yitabiriye inama ya 17 y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC

 

 

Perezida Kagame yakirwa na Magufuli

 

 

 

Perezida Kagame na Magufuli baganiriye

 

Akanyamuneza ku maso y’abakuru b’ibihugu byombi nyuma y’ibiganiro

 

Perezida Magufuli yashimye umubano Tanzania ifitanye n’u Rwanda by’umwihariko na Perezida Kagame

 

Abakuru b’ibihugu bigize EAC bitabiriye inama ya 17 y’uyu muryango

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.