U Rwanda na Somalia byifashe kungingo yo kwemeza igenzurwa ry’uburenganzira bw’abatinganyi

Mu mushinga w’itegeko ryo kwemeza impuguke ya Loni ishinzwe kugenzura ko uburenganzira bw’abatinganyi bwubahirizwa, u Rwanda na Somalia byifashe naho Afurika y’Epfo yiyongera ku bihugu byo muri Amerika y’Epfo, Canada n’ibindi byo ku mugabane w’u Burayi biwushyigikiye.

Kuwa Mbere, tariki ya 21 Ugushyingo 2016, nibwo umushinga w’itegeko rishyiraho iyi nzobere, wagarutsweho n’Itsinda ry’Ibihugu bya Afurika biri mu Nama y’Inteko rusange ya Loni, yiga ku burenganzira bwa muntu.

The Eastafrican dukesha iyi nkuru itangaza ko nyuma y’ubusabe bw’ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo bwo kudasubika amatora, uyu mushinga wahise utorwa ndetse ibihugu 84 birawemeza, ibigera kuri 77 birawuhakana, 17 birifata.

Uyu mushinga watowe nyuma y’aho muri Nzeri 2016, Ishami rishinzwe kurengera Uburenganzira bwa muntu mu Muryango w’Abibumbye rishyizeho impuguke mu by’amategeko y’Umunya-Thailand, Vitit Muntarbhorn ushinzwe kugenzura aho abatinganyi bakorerwa ihohoterwa ku Isi.

Kugira ngo iyi mpuguke yemererwe gukora igenzura, byagombaga kubanza gutorerwa, ibihugu bya Afurika na byo bikagiramo uruhare.

Muntarbhorn wemerewe gutangira gukora igenzura muri uku kwezi yahawe manda y’imyaka itatu, azamara akora igenzura mu bihugu bivugwamo iri hohoterwa ndetse agakorana na Guverinoma zabyo harebwa uko uburenganzira bwabo bwarindwa.

Botswana ihagarariye Afurika mu Nteko rusange ya Loni isaba ko hashyirwaho amategeko mpuzamahanga arengera abafite imyumvire itandukanye n’iy’abandi ku bijyanye n’ubutinganyi.

Ibihugu 73 muri 193 bigize Loni, bifata ubutinganyi nk’icyaha gihanwa n’amategeko.

Ku mugabane wa Afurika, Uganda, Nigeria, Sudani na Mauritanie ni bimwe muri 33 bifite itegeko rihana abatinganyi na ho u Bushinwa, u Burusiya, Iran na Arabie Saoudite biri mu bihugu bidashyigikiye uyu mushinga.

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *