Umwana w’umukobwa w’imyaka 10 yatewe Inda na musaza we w’imyaka 15

Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 10 y’amavuko, byagaragaye ko atwite inda y’imvutsi yatewe n’umuvandimwe we w’imyaka 15 y’amavuko, bivugwa ko baryamanye yamufashe ku ngufu.

Abaganga bo ku bitaro biherereye mu gace ka Posadas muri Argentine bemeje ko uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 10 atwite nyuma yo gufatwa ku ngufu ndetse agaterwa inda na musaza we umurusha imyaka itanu.

Uyu mwana umwirondoro we wagizwe ibanga yagejejwe kwa muganga na nyina nyuma y’uko yababaraga mu nda n’umugongo gusa nyuma ibizamini byemejwe ko atwite inda y’amezi umunani, nawe abemerera ko yasambanyijwe na musaza we.

Uyu mwana w’umukobwa avuga ko yaretse musaza we akamusambanya kuko atumvaga icyo yakora.

Umuyobozi ushinzwe kwita ku bana muri Miniseteri y’iterambere ry’imibereho myiza, Ana Pereira, yavuze ko ubuzima bw’umubyeyi n’umwana atwite bushobora kujya mu kaga kubera ko yatwise akiri muto.

Periera yongeyeho ko igihe umwana azaba yavutse uburenganzira bwo ku murera buzahabwa nyirakuru kugira ngo nyina ukiri muto akomeze amashuri.

Kuri ubu uyu muhungu uregwa gufata ku ngufu mushiki we ndetse akamutera inda, kuko nawe akiri muto yoherejwe mu kigo kigorora abana bakoze ibyaha.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *