Hagiye gushyirwaho ikigo gifite ububasha bwo kurengera uburenganzira bw’umuguzi

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba, MINEACOM, ivuga ko hari hasanzwe amategeko arengera abaguzi ariko ikibazo kikaba cyari mu kuyakurikiza no gukurikirana iyubahirizwa ryayo, bituma hagiye gushyirwaho ikigo kibishinzwe.

Minisitiri François Kanimba avuga ko hari gushyirwaho ikigo kinini cyitwa Rwanda Inspectorate and Competition Authority (RICA), kizaba gishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko arengera umuguzi, by’umwihariko kikazita ku kureba ko ibigenerwa umuguzi byubahirizwa ndetse kikazanahuza ibigo bitandukanye by’ubukungu mu Rwanda.

Mu nama y’iminsi ibiri yahuje inzego n’ibigo bitandukanye by’ubucuruzi n’abafite aho bahuriye n’amategeko barimo ikigo cyo guteza imbere no kwigisha amategeko (ILPD), ngo barebe ibibazo biri mu itegeko ryo kurengera abaguzi mu Rwanda no kureba icyakosorwa ngo inyungu z’abaguzi zirusheho kurengerwa; Minisitiri Kanimba yavuze ko icyo kigo cyamaze guca mu nzego zose ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko ikaba yaramaze kucyemeza mu nyungu z’umuguzi.

Yagize ati “ Nkuko nabivuze, amategeko yo ariho, ariko iyubahirizwa ryayo niryo tugifitemo ikibazo, hari gushyirwaho ikigo kinini kizashyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’amategeko agenga ubucuruzi mu Rwanda, kitwa RICA, ubu cyamaze guca mu nzego zose n’Inteko Ishinga Amategeko yamaze kucyemeza ku buryo twizera ko kizatangira gukora imirimo yacyo mu gihembwe cya mbere cy’umwaka utaha.”

Yavuze ko mu nshingano zacyo harimo kuba gifite ubushobozi n’ububasha buremereye cyane kubyerekeye ubugenzuzi ku iyubahirizwa ry’amategeko agenga ubucuruzi, agenga iby’ubuziranenge, kikaba n’ikigo kizahuza inzego nyinshi z’ubukungu. Iki kigo kandi ngo kizajya kigenzura amategeko ajyanye n’ubucuruzi bw’imiti, amategeko agenga ibicuruzwa bikoreshwa mu buhinzi n’ibindi.

Iki kigo gisa n’icyaba kiziye igihe kuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe kurengera inyungu z’abaguzi,Adecor,Ndizeye Damien; avuga ko abaguzi bahuraga n’ibibazo binyuranye ku masoko, birimo kurenganywa mu biciro, kwibwa ku masoko, guhangikwa ibicuruzwa ntibisubizwe, kwishyura serivisi ntibe ari yo ahabwa, ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, kugura ibiro runaka by’ibicuruzwa bagapima bakwiba n’ibindi, byose avuga ko iki kigo cyaba kije kubonera umuti.

Ati “ Iki kigo kirakenewe kuko hari ibintu byinshi byinjira mu gihugu bitujuje ubuziranenge kandi nyamara abaguzi bakabikoresha, natwe bo muri Sosiyete Sivili byadufasha gukorana nabo cyane aho tugera ku mategeko tugahagarara, harasabwa rero ikigo gihoraho kirengera inyungu z’umuguzi.”

Minisitiri Kanimba agereranya iyo nama nk’ubukangurambaga bukozwe, kuko ngo hari ibintu bikorerwa abaguzi, uburenganzira bwabo ntibwubahirizwe ariko bo ugasanga babifashe nk’ibisanzwe ndetse baranabyakiriye.

Ndizeye Damien wa Adecor, avuga ko iki kigo cyari gikenewe bitewe n’akarengane umuguzi yahuraga nako kizakemura

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *