U Rwanda n’ u Burundi byanyomoje ibyatangajwe mu gutora umuyobozi wa EAC bitajyanye n’ukuri

Leta y’ u Rwanda na Leta y’ u Burundi banyomoje amakuru ahabanye n’ukuri  avuga ko ubwo Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yatorerwaga kuyobora EAC , u Burundi bwabanje ku byanga nkaho butishimiye itorwa rye nkuko ikinyamakuru The East African cyabitangaje.

Mu nama ya 20 isanzwe y’ abakuru b’ ibihugu bigize Umuryango Afurika y’ Iburasirazuba  yabaye ku wa Gatanu tariki 1 Gashyantare 2019, nibwo Perezida Kagame yatorewe kuyobora uyu muryango.

Ikinyamakuru The East African  cyatangaje ko Perezida Kagame yatorewe kuyobora EAC nyuma y’ amasaha ane y’ impaka kuko u Burundi bwabanje kubyanga.

Amb, Olivier Nduhungirehe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga yanyomoje aya makuru avuga ko u Burundi bwemeye ako kanya ko Kagame ayobora EAC.

Muri iyi nama Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza yari ahagarariwe na Visi Perezida Gaston Sindimwo ari nawe watangaje ko u Burundi butigeze bujijinganya ku itorwa rya Perezida Kagame nk’ umuyobozi mushya wa EAC.

Aganira na Radio Rema yo mu Burundi yagize ati “U Burundi bwemeye inomwa rya Perezida Kagame nta mananiza.”

Sindimo yakomeje avuga ko hari abatunguwe n’ uko u Burundi bwashyigikiye u Rwanda kuko bumvaga butararushyikira.

Ibi bihugu byombi bimaze imyaka itatu bifitanye umubano utifashe neza. Mu mpera za 2018 u Burundi bwasabye Perezida Museveni gutumiza inama yo kwiga k’ umubano w’ ibi bihugu, Museveni ntiyayitumiza.
Magingo aya EAC igizwe n’ ibihugu bitandatu birimo U Rwanda, Burundi, Tanzania, Kenya, Uganda, Sudani y’ Epfo. Somalia nayo iri gusaba kwinjiramo.

Mu myanzuro yafatiwe muri nama harimo kwiga uko hashyirwaho Itegeko Nshinga rya EAC no kwihutisha gahunda yo koroshya urujya n’ uruza ku mipaka.

Amb, Olivier Nduhungirehe yanyomoje ibyatangajwe

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *