ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Uyu munsi taliki ya 6 Gashyantare 2019, INES-Ruhengeri yasuwe n’abashyitsi  baturutse  muri  AIMS Rwanda (The  African Institute for Mathematical Sciences).

AIMS Rwanda ni  ikigo cyigisha amasomo yibanda cyane kuri sciences n’imibare, kikaba gikorera mu bihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda.  Iyi kaminuza y’icyitegererezo  muri Afrika yashinzwe  hagamijwe  kubaka ubushobozi no kwigira by’abanyafurika mu masomo ajyanye na siyansi n’imibare.

INES-Ruhengeri nka Kaminuza y’ubumenyingiro ifite byinshi isangiye na AIMS Rwanda nko kuba aya mashuri yombi ashishikajwe n’iterambere ry’amasomo ashingiye ku bumenyi na siyansi.

Ibi kandi biri no muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga ariyo yitwa STEM (Sciences,Technology,Engineering and Mathematics).

INES-Ruhengeri  na AIMS Rwanda bagiranye amasezerano y’imikoranire kuva taliki ya 17 Werurwe 2018, uru ruzinduko rero ni urwo kugira ngo impande zombi ziganire ku ngingo zitandukanye z’imikoranire murwego guteza  imbere imyigire n’imyigishirize  muri izi kaminuza, nko guhererekanya abarimu n’abanyeshuri (academic staff and students exchange), gukorera hamwe ubushakashatsi bushingiye  ku bumenyi n’ikoranabuhanga, gutegurira hamwe inama n’ibiganiro bigamije iterambere(conferences), gukoresha  laboratories za INES-Ruhengeri mubushakashatsi bukorwa, kungurana inama mu buryo bwiza bwo gutegura ukwimenyereza ku murimo kw’abanyeshuri (internship), n’ibindi.

Icyerekezo  cya INES-Ruhengeri cyo kuba Kaminuza yUbumenyingiro gisaba kugirana imikoranire n’ibindi bigo yaba inganda, ibigo by’ubushakashatsi ndetse na kaminuza kugirango bifashe abarimu n’abanyeshuri kuvoma  ubumenyi buturutse hirya no hino.

Kanda hano ubashe gusoma iri tangazo muburyo bw’umwimerere.Itangazo rigenewe Abanyamakuru AIMS @INES

Press release on AIMS visit at INES – English

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *