AmakuruImikinoImyidagaduroNewsPoliticsPolitikiUncategorized

Cricket: Nepal yatsinze u Rwanda muri ICC Women’s Challenge amahirwe y’igikombe aragabanyuka

Ku wa Kabiri, tariki 28 Mata 2026 ikipe y’igihugu ya Nepal yatsinze u Rwanda mu irushanwa rya ICC Women’s Challenge riri kuba bwa mbere rikabera mu Rwanda, bigabanyiriza Abanyarwandakazi amahirwe yo gutwara igikombe.

Nepal niyo yatsindiye gutangira umukino ikubita udupira ishyiraho amanota menshi,u Rwanda rwo rutangira rujugunya udupira rubuza ikipe y’igihugu Nepal gushyiraho amanota. Igice cya mbere cyarangiye Nepal ishyizeho amanota 103, u Rwanda ikaba rusohoye abakinnyi barindwi bayo.

Igice cya kabiri cyatangiye u Rwanda rusabwa amanota 104 ngo rutsinde uyu mukino bitigeze bibotohera kuko muri overs esheshatu za mbere zingana n’udupira 36 rwari rumaze gushyiraho amanota 18 gusa,Nepal yasohoye abakinnyi babiri barwo.

Muri rusange, u Rwanda rwakoze amanota 65, Nepal yasohoye abakinnyi bose barwo (Allout) maze itsinda uyu mukino ku kinyuranyo cy’amanota 38.

Gutsindwa uyu mukino byagabanyirije u Rwanda amahirwe yo gutwara igikombe kuko rufite intsinzi enye mu mikino irindwi rumaze gukina, zituma ruri ku mwanya wa kabiri n’amanota umunani rusigaje umukino umwe uzaruhuza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo zisigaje ibiri.

Uyu mukino uteganyijwe tariki 1 Gicurasi 2026 ari nawo munsi wa nyuma w’irushanwa mu gihe ariko iyi Leta Zunze Ubumwe za Amerika inafite undi mukino izabanza gukina n’u Butaliyani kuri uyu wa Kane, Saa Tatu za mu gitondo kuri Stade Mpuzamahanga ya Cricket i Gahanga.

Loading